Nyagatare: Hatangijwe ku Mugaragaro Umushinga wo Kurwanya imirire mibi

14,120

Ministre SHYAKA ANASTASE yatangije ku mugaragaro umushinga wo kurwanya imirire mibi muri Nyagatare.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane taliki ya 26 ukwezi kwa Nzeli, ubera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi  unatangizwa ku mugaragaro na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu.

Uno mushinga watewe inkunga na World vision, ufatanije n’abarozi bo mu Karere ka Nyagatare ugamije kurandura burundu imirire mibi n’igwingira ry’abana bo mu Karere ka Nyagatare ndetse no mu Rwanda hose, muri uyu muhango wabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Ryabega wo muri uwo murenge nyine wa Karangazi, Ministre yasabye abaturage bawitabiriye ko buri wese kino kibazo yakigira icye kuko ari kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu ko ndetse igihugu kitaba gifite aho kigana mu gihe cyose haba hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi ari nacyo gitera igwingira.

Ni umuhango watangijwe ku mugaragaro na Ministre SHYAKA ANASTASE 

Muri uno muhango kandi ibigo 6 byo muri uwo murenge wa Karangazi byahawe buri kimwe icyuma gikonjesha amata, ndetse n’abarozi bemeye uruhare rwabo rwo kuzajya bagemura amata ku ishuri ku buntusingle mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi kurandurana n’imizi ikibazo cy’imirire mibi.

Ikibazo cy’imirire mibi cyakomeje kuvugwa cyane mu minsi ya vuba ishize, ni kimwe mu bibazo na Prezida KAGAME yavuze ko kigomba kwitabwaho mu rwego gushyigikira iteramvere rirambye ry’igihugu.

Ministre Shyaka Anastase yavuganaga n’abaturage

Comments are closed.