Nyagatare: Inka 5 zaraye zikubiswe n’inkuba zirapfa, inzu 69 zirasenyuka mu munsi umwe gusa.

9,166
Kwibuka30

Imvura nyinshi yaraye iguye mu Karere ka Nyagatare yabonetsemo inkuba yakubise inka eshanu z’umuturage zihita zipfa, yiyongera ku yaguye ejo bundi kuwa mbere yashenye inzu 69 z’abaturage bo mu Murenge wa Musheri.

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020, inka eshanu yishe zikaba ari iz’umuturage witwa Muhutu Samuel utuye mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye Ikinyamakuru “Igihe” dukesha iyi nkuru kiravuga ko inka zakubiswe n’inkuba ari eshanu zose ngo zahise zipfa ako kanya.

Yagize ati “Inka eshanu zakubiswe n’inkuba ni izo mu Murenge wa Nyagatare, ubu turacyahuza imibare ngo turebe ibyangiritse.”

Muhutu w’imyaka 67 yari atunze inka icyenda, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba ubwo hagwaga imvura nyinshi ngo nibwo inkuba yakubise inka ze hahita hapfamo eshanu zirimo imbyeyi ebyiri n’ibimasa bitatu.

Kwibuka30

Ibi byiyongera ku mvura yaguye ejo bundi ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 aho mu Murenge wa Musheri, yasize isenye inzu 69 z’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Kamu Steven, yabwiye Itangazamakuru ko abaturage bagiye bacumbikira bagenzi babo bagizweho ingaruka n’iyi mvura mu gihe hategerejwe imiganda yo kongera kubafasha gusubizaho ibisenge neza.

Yavuze ko aba baturage leta izabafasha mu kubaha amabati ku bo yangiritse, asaba baturage kwibuka kuzirika inzu zabo neza kugira ngo zidakomeza gusenywa n’imvura.

Abaturage barasabwa gufata ubwishingizi bw’amatungo kugira ngo ugize ibibazo byorohe gushumbushwa.

Mu byumweru bishize imvura nyinshi nabwo yari yasenye inzu zisaga 200 mu Karere ka Kirehe ndetse inangiza imyaka myinshi.Imvura yaguye mu Karere ka Nyagatare yasenye inzu 69

Leave A Reply

Your email address will not be published.