Siera Leone: Polisi icunze umutekano ku nzu ya Kamara nyuma yo guhusha penaliti ku mukino wa Guinea

8,788

Umuvugizi wa polisi ya Siera Leone wungirije umuyobozi mukuru yavuze ko polisi ikiri ku nzu ya rutahizamu wa Sierra Leone, Kei Kamara, nyuma yuko uyu mukinnyi ahushije penaliti ku mukino na Guinea Equatorial ku wa kane mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Cameroon.

Polisi ya Siera Leone ivuga ko yabonye amakuru y’ubutasi asobanura ko urubyiruko rwarakaye rwashakaga gutera inzu ye, ifata icyemezo cyo kujya ku nzu na mbere yuko umukino urangira.

Inzu ya Kamara iri mu murwa mukuru Freetown yibasiwe nyuma yuko Sierra Leone itsinzwe uwo mukino wabereye i Limbe, ku gitego 1-0, bigatuma isezererwa mu irushanwa.

Iyo Kamara aza gutsinda iyo penaliti, birashoboka ko ikipe ye yari kunganya muri uwo mukino, bikayongerera amahirwe yo kuba yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Aganira na BBC Sport Africa, Uwungirije umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri polisi ya Sierra Leone yagize ati”Nshobora kwemeza ko polisi ikiri ku nzu ya Kei Kamara mu rwego rwo kuyirinda urubyiruko rwarubiye rutishimye kuko yahushije penaliti ku mukino na Equatorial Guinea”.

Yongeyeho ko bitewe n’ibyabaye kuri Umaru Bangura mu myaka micye ishize, bahisemo gukumira icyaha kitaraba.

Umaru Bangura wahoze ari kapiteni w’iyi kipe, inzu ye yateweho amabuye nyuma yuko na we ahushije penaliti mu bihe by’ingenzi.

Icyo gihe hari mu minota y’inyongera ku mukino na Liberia w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Kamara, wahoze ari rutahizamu wa Norwich City na Middlesbrough, nta cyo aratangaza ku kuba abapolisi bari ku rugo rwe.

Comments are closed.