Nyamagabe: Abagabo batawe muri yombi bazira kwica ifumberi abandi abaje batanga ruswa baraha fatirwa!

11,438

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga yafashe abantu bane bahigaga inyamaswa mu buhumekero bw’ishyamba rya Nyungwe. Bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, bamaze gufatwa bagenzi babo bagerageje guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.

Nyamagabe: Abagabo 2 bafashwe bamaze...

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko abapolisi babanje gufata Nsengumuremyi Faustin w’imyaka 21 na Sinamenye Vincent ufite imyaka 18.

SSP Karegire yagize ati “ Abapolisi bahawe amakuru n’abashinzwe kurinda ubuhemekero bw’iri shyamba ko bafashe ba rushimusi. Bariya basore bafashwe bamaze kwica inyamaswa imwe ndetse bafatanwe n’ibikoresho bakoresha birimo imihoro n’imitego 40 bakoresha bahiga inyamaswa.”

SSP Karagire akomeza avuga ko bamaze gufatwa haje bagenzi babo aribo Nsekanabo Patrice w’imyaka 46 na Ndorimana Sylvestre w’imyaka 42 bagerageza guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.

Ati “Bariya babiri baje bafite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 000frw kugira ngo abapolisi babarekure. Bariya basore bari baturutse mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Kizimyamuriro muri Nyamagabe.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yongeye kwibutsa abaturage ko guhiga inyamaswa ndetse ukanagerekaho gushaka gutanga ruswa byose ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

Yasabye abantu kwirinda ikintu cyatuma batanga ruswa cyangwa ngo bayakire, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abo babonye bijandika muri ibyo byaha.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Comments are closed.