Nyamagabe: Abasambanya Abana bakomeje gutabwa muri yombi none umuyobozi w’ikigo nderabuzima nawe yatawe muri yombi ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wari uje kuri iki kigo kwipimisha inda.
Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Kibilizi Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Uwinyana kuri uyu wa 15 Kamena 2020 saa saba z’amanywa(13h).
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi aravuga ko uyu mwana yagiye kwiyandikisha mu bazahabwa ifu ya shisha kibondo no kwisuzumisha kuko asanzwe atwite. Umuforomo ngo yamujyanye mu cyumba gisuzumirwamo abagore batwite aramusambanya.
Uyu mwana utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano we ngo yatashye abibwira nyina, nyina ahita afata uyu mwana ngo basubire ku kigo nderabuzima kubaza ibyabaye bahura n’uyu muforomo aje kubareba ngo basibanganye ibimenyetso.
Mu bimenyetso uyu mukobwa yabwiye polisi byerekana ko yasambanyijwe harimo ibara ry’umwenda w’imbere uyu muforomo yari yambaye.
Aho uyu mukobwa w’imyaka 17 yasambanyijirijwe hagaragaye ibimenyetso cy’uko iki cyaha cyahabereye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UKWEZI ko aya makuru nabo bayamenye, ndetse ko uyu muforomo yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Ayo makuru polisi yayamenye, ndetse uwo muforomo yatawe muri yombi afungiye kuri polisi sitasiyo ya Gasaka mu gihe hagikorwa iperereza”.
Tukaba tugira inama ku muntu wese wahura nihohoterwa cyangwa ubonye uhohotera umwana ko yakwihutira ku menyesha RIB kuri numero itishyurwa:116 cyangwa ukamenyesha ababyeyi be ,Inshuti z,umuryango z’aho atuye n’ubuyobozi bukwegereye kugirango uwakoze icyaha ibiryozwe.
Uyu araza yiyongera k’Umugabo wo mukarere ka Kirehe w’imyaka 43 wasambanyije umwana we w’imyaka 10, mu nkuru twabagejejeho mu gitondo.
Comments are closed.