Rwanda:Abantu 24 banduye Coronavirus mu Rwanda, nubwo Inzobere zatangaje ko zatangiye gutangaza umuti ushobora kuroshya abarembye

14,020
Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 16 Kamena 2020, habonetse abarwayi ba Coronavirus bashya 24. Aba barwayi bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye. Abamaze kwandura bose babaye 636.

Amakuru mashya kuri #COVID19 mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri:

Abanduye bose: 636 (Abashya:24).
Abakize bose: 338.(Abashya:0) Abakirwaye:296.
Abapfuye: 2.
Abanduye bose bagaragaye mu karere ka Rusizi, no mu banyarwanda batahutse.

Minisiteri y’Ubuzima yashimye abaturage barimo gushyira mu bikorwa ingamba zose babwirwa, aho buri muturage ubu yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we, yamenya umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus akamukangurira guhamagara ku 114 cyangwa akamenyesha abajyanama b’ubuzima, kugira ngo basuzumwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo: inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Nubwo ingamba zashyiriweho kwirinda icyorezo cya COVID-19 zemejwe nyuma y’ubushakashatsi butandukanye bwashimangiye ko zigira uruhare rukomeye mu gucogoza ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo ku rwego mpuzamahanga, si igitangaza ko hari umubare munini w’abakomeje kuzirengaho.

Impuguke mu by’imitekerereze ya muntu zemeza ko hari impamvu zishingiye ku myumvire n’imitekerereze zitera bamwe kwigomeka nkana, nubwo baba barumvise neza ingaruka zababaho baramutse batirinze.

Abo bari mu kiciro cya ba bandi babuza gutwara ibinyabiziga ku muvuduko wo hejuru, bakaba banazi ingaruka zabyo zirimo no kubura ubuzima, ariko bakabirengaho nkana kuko bamenyereye kugendera mu bicu nubwo bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Prof. Brian Connelly: Umwarimu muri Kaminuza ya Auburn muri Leta ya Alabama (USA), yagarutse ku buryo bamwe iyo bataragerwaho n’ingaruka ubwabo biba bigoye kubahindura, mu gihe hari abandi bumva ikibazo gishobora kwangiza ubuzima bwabo bagahita bagira amakenga.

Ati: “Dukwiye kumenya ko iki cyorezo kitibasiye umuntu umwe. Abatubahiriza amabwiriza bahangayikishijwe na cyo nk’uko n’abandi bahangayitse, ariko bisanga bishakiye ibisubizo bihabanye n’ibyitezwe. Iyo myumvire ikwiye guhinduka, kuko gufatanya mu kwirinda ni byo byaba umuti urambye.”

None se kuba hari abantu badashaka guhinduka, abumva uburemere bw’icyorezo bakwiye kurebera? Ni gute wahwitura mugenzi wawe utubahiriza amabwiriza? Ni gute wafasha umuntu udaha agaciro uburemere bw’uwo mwanzi utaboneshwa amaso?

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), buremeza ko hari aho Abaturarwanda biraye bakaba batagikurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ubwo ubuyobozi bwasubizaga ikibazo cy’uwifuzaga kumenya icyakorerwa abaturage biraye ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo; bwasabye buri wese kugira uruhare, akaba ijisho rya mugenzi we.

Ubuyobozi bwa RBC bwagize buti: “Turasaba buri wese kongera uruhare rwe mu kurwanya COVID-19, by’umwihariko guhwitura bagenzi bacu bagaragaza kujenjeka cyangwa imyitwarire itadufasha gukumira no kurwanya Koronavirusi.”

Kwibuka30

Hashize iminsi itatu Minisiteri y’Ubuzima itangaza imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’iyabonekaga ku munsi guhera tariki ya 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu hatangajwe abarwayi bashya 31, ku Cyumweru baba 41 na ho ku wa Mbere baba 30. Iyo mibare yabonetse mu gihe mu mezi akabakaba atatu, ihari hamaze kuboneka ikizere cy’uko iki cyorezo gishobora guhashywa mu Rwanda.

Abaganga bari ku ruhembe rw’imbere ni bo bumva cyane uburemere bw’iki cyorezo, cyane ko uko abantu bajenjeka ari na ko umubare w’abagomba kwitabwaho wiyongera,aho abenshi banahangayikishijwe n’uko umubare ushobora kwiyongera ukarenga ubushobozi bwabo.

Icyorezo kikivugwa mu bihugu bike byo ku Isi, abenshi bari bagifite ikizere ko gishobora guhagarikwa vuba, ariko aho kigeze ubu ntawushobora kumenya igihe kizarangirira, kandi ukutitwararika byatwara ubuzima bwa benshi.

gikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu kirakomeje, ndetse akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twashyizwe mu kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo turere.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro(alcohol) yabugenewe.

Mu bantu barenga miriyoni 8 bamaze gutahurwaho iki cyorezo ku Isi, nta wifuzaga kwandura muri bo, ariko abenshi bagiye bandura kubera kudaha agaciro ubukana bwacyo, cyangwa se bakanduzwa n’abiyandaritse.

Inzobere zatangaje zitangiye gutangaza umuti ushobora kuroshya abarembye

Inzobere zo mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi ziravuga ko hari umuti uhendutse kandi uboneka henshi ku isi ushobora kurokora abarwayi benshi bamaze kuzahazwa na Coronavirus.

Ibi ni ibyatangajwe ku wa mbere taliki 15 Kamena 2020 n’inzobere, zivuga ko uyu muti uzwi nka dexamethasoneusanzwe wifashishwa mu buvuzi.

umuti uvugwako worohereza abarwayi ba Covid-19

Uyu muti wa dexamethasone biravugwa ko ubaye umuti wa mbere ugiye gukoreshwa kugira ngo barebe niba koko uzakiza abarembye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nkuru yavuzwe na BBC iravuga ko kuva aho icyorezo cya Coronavirus giteye mu Bwongereza, uyu muti warokoye ubuzima bw’abarwayi barenga ibihumbi 5,000 bari barembye nk’uko abashakashatsi babyemeza.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima kiravuga ko uyu muti ugiye kwegerezwa abarwayi bose banduye kugira ngo ubafashe kugabanya ibyago byo kuba bahitanwa n’iki cyorezo.

Icyakora kugeza ubu abarwayi 19 kuri 20 baba barafashwe n’icyorezo usanga cyikiza nta miti bafashe ndetse bataranajyanwa mu bitaro.

Dexamithasone ikaba ngo igiye kuba igisubizo ku bihugu bikennye mu guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus kuko za guverinoma bizazorohera kuwubona. Isi ikomeje gutegereza uko umuti cyangwa urukingo byaboneka kugirango abatuye isi bakire, icyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.