Nyamagabe: imiryango 821 ntigira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

8,435
Nyamagabe : Bahangayikishijwe n’imiryango 821 itagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko buhangayikishijwe n’imiryango 821 idafite ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ubuyobozi busaba uruhare rwa buri wese mu gufasha iyi miryango kugira ngo ibone ubwiherero bumeze neza.

Ubwiherero bivugwa ko butujuje ibisabwa ni nk’ubudasakaye, ubutindishije imitumba y’insina, n’ubundi ujyamo ugasa nk’uri ku gasozi. Uwamariya Agnes ; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko iki ari ikibazo kandi ko bikomeje uko bimeze, ahazaza h’umuryango Nyarwanda haba ari habi.

Yagize ati : “Ntabwo byashoboka ko twazagira umukazana cyangwa umukwe twifuza mugihe papa na maman bajya mu bwiherero budakinze…Kandi byinshi mu bibazo duhura nabyo bishingiye kuri wa muryango dushaka kubaka. Uko wakuze, uko warezwe…nicyo uzatanga igihe uzaba uri mukuru… buri wese abyumve kandi twafatanga tukabikemura vuba nko mu kwezi 1, 2 cyangwa 3 !”

Uwamariya yagarutse kur’ ibi, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’imishinga, abacuruzi, abanyamadini, ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Ku ruhande rwabo, bavuga ko n’ubwo hari ibyo bari basanzwe bakora, bagiye kubyongeramo imbaraga nyuma yo kubona ko ari ikibazo gihangayikishije.

Umwe yagize ati :“Byari bikwiye ko bigaragara kugira ngo birusheho kumenyekana kandi bigashakirwa n’umuti. Twatangaga amafaranga 150 000 kugira ngo dufashe abo baturage ariko kuba bigaragara ko hari ibindi bibazo byagaragajwe, nk’abantu bagera ku 100 bari mur’iyi nama, twese tugiye gufatikanya kugira ngo tubashe kubona igisubizo kirambye.”

Undi ati : “Iki kibazo cy’ubwiherero rero, buriya tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga kuko hari ukubugira no kumenya kubukoresha. Numva imiganda yaba imwe mu nzira yadufasha gukemura ibyo bibazo.”

Uwamariya Agnes ; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko n’ubwo ngo ubwiherero butujuje ibisabwa bubahangayikishije, nta kigoye mu kubugira.

Yagize ati : “ Abafite ubwo bwiherero bumeze nabi ! Iyo urebye ibikenewe ngo bumere neza si amafaranga ahubwo ni imyumvire. Turasaba ba bafatanyabikorwa kuko bafite amatsinda y’abantu bizigama, abo bantu tukaba twabonyemo abatagira ubwiherero ni iki ukeneye kubaganiriza nyuma yo kwizigama ubakeneyeho ? Ese wamwigishije ko adashobora gutera imbere kandi yugarijwe n’indwara zituruka ku mwanda uturuka kur’ubwo bwiherero bumeze nabi ? Ibyo nibyo dushaka ko abafatanyabikorwa badufashamo.”

Mu karere ka Nyamagabe hari miryango 821 ikeneye kwitabwaho, igafashwa kubona ubwiherero vuba kuko uko itinda kububona birashora gutera umwanda n’indwara ziwukomokaho.

Comments are closed.