Nyamagabe : Polisi yafashe uwacuruzaga amavuta azwi nka mukorogo
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe uwitwa Ndikuryayo Pascal w’imyaka 26, acuruza amoko atandukanye y’amavuta atemewe mu Rwanda yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugari, mu Murenge wa Gasaka, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare, 2022.
Ndikuryayo amaze gufatwa yavuze ko ari ubwa mbere yari abigerageje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko uyu mucuruzi yafashwe k’ubufatanye n’ abaturage batanze amakuru bavuga ko acuruza amavuta atemewe.
Yagize ati:”Turishimira abaturage baduhaye amakuru ko Ndikuryayo acuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, tukimara kumenya aya makuru twagiye muri Butike ye dusanga acuruza amoko y’amavuta menshi harimo ayangiza uruhu (mukorogo) ahita afatirwa mu cyuho.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje akangurira abacuruza aya mavuta n’ababitwkereza kubireka kuko nta mahirwe bazabigiriramo ahubwo bazafatwa bafungwe. Yashimiye abatanze amakuru akangurira n’abandi kujya batanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Ndikuryayo yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka kugira ngo hatangire iperereza.
Comments are closed.