Nyamasheke: Akurikiranyweho kuroha mugenzi we mu Kivu agapfa bapfa igikapu

174
kwibuka31

Twagirayezu Athanase w’imyaka 32 wapakiraga umucanga mu byombo ku Mugonero mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo muri aka Karere, akekwaho kuroha mu kiyaga cya Kivu umusore witwaga Namahirwe w’imyaka 22 agahita apfa, amuziza kumukekaho ko  yamwibiye igikapu cyarimo amapantalo 2 n’imiguru 2 y’inkweto.

Umwe mu bakorana na Twagirayezu Athanase mu gupakira umucanga mu byombo, yavuze ko uwo musore Namahirwe wo mu mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Nkora mu Murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, wari ufunguwe aho yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu Karere ka Karongi, yaje ku Mugonero gusaba akazi ko gupakira umucanga mu byombo.

Ati: “Yaje abaza ubatekera witwa Siborurema Staton wari kumwe n’uwo Namahirwe, Igihe bataramusubiza kandi bose bari mu cyombo, iby’icyo gikapu avuga ko yagisiganye n’iby’abandi muri icyo cyombo, byo bikaboneka icye akakibura, atangira kubakubita bombi ariko yibanda kuri Namahirwe. Uko yabakubitaga yahise aroha Namahirwe mu Kivu. Namahirwe dukeka ko atari azi koga yarohamye habura ujya guhita amurohora kuko natwe abenshi tutazi koga, ahita apfa.’’

Avuga ko bahise bahamagara Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi iraza ikuramo uwo murambo, Twagirayezu Athanase abajijwe uko aroshye mugezi we mu Kivu, asubiza ko ari we winazemo atinya gukomeza gukubitwa, ari bwo yahitaga atabwa muri yombi, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.

Mugenzi we na we bakorana mu kwinura umucanga mu mazi bawupakira mu byombo, yavuze ko uyu Twagirayezu yahohoteye uriya musore bikabije.

Ati: ’’Kuza agahita atangira kumukubita ngo ubwo ari we mushyashya uhari, ni we wamwibye afatanYije n’uwo ubatekera, akarinda ubwo amuroha mu kivu ni ihohotera rikomeye. Icyaha nikimuhama azabihanirwe bikomeye rwose kuko hari n’abandi bakunze gukorera bagenzi babo urugomo hano, nubwo bitageraga kuri uru rwego, ariko ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa. Ahari byacika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Hagabimfura Pascal, yavuze ko amakuru akimenyekana bihutiye kureba uko barohora umurambo wa nyakwigendera no guta muri yombi uwakekwaga, ibindi biri mu bugenzacyaha.

Ati:”Uwakekwaga yafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. “

Yasabye abaturage kwirinda urugomo nka ruriya kuko ingaruka zarwo ari mbi cyane.

Comments are closed.