Nyamasheke: Amazu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

7,926
Nyamasheke: Imiryango 8 y’Ubucuruzi...

Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu amazu 8 akorerwamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro arakongoka hangirika byinshi.

Ahagana saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Werurwe 2022 mu Karere ka Nyamasheke, mu gasantere ka Ntendezi imiryango igera ku munani ikorerwamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka hangirika ibicuruzwa byinshi, ibi bikaba byabaye ubwo amaduka yose yari afunze kubera igikorwa cy’umuganda rusange cyabaga muri ako gace no mu gihugu hose.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibintu byatikiriye muri iyo nkongi, gusa umwe mu bacuruzi usanzwe ukorera aho ngaho yavuze ko muri butike ye hatabura miliyoni zirenga 10 zatikiriyemo.

Comments are closed.