LIL WAYNE NA FAT JOE MURI FILIME IVUGA KU MUCO WO GUKORA MIXTAPE

8,911
Kwibuka30
Bradford Cohen Talks To Fat Joe About Lil Wayne's Gun Case

Inshamake y’iyi filime y’ikegeranyo ku bahanzi bakomeye yasohotse igaragaza ko abahanzi barimo Lil Wayne, Fat Joe, Dj Kharled n’abandi hakazerekanwa uko umuziki wa mixtape ucuruzwa.

Kwibuka30

Hashize amasaha make inshamake y’iyi filime izwi ku izina rya trailer ishyizwe kuri youtube ikaba igaragaza ko abahanzi batandukanye  bazaba bavuga ku bijyanye n’uko mixtape icuruzwa, icyo imaze n’uko yaje muri rusange bikazagarukwaho n’abahanzi bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi filime mbarankuru izaba yitwa Mixtape: The movie izerekanirwa bwa mbere I New York city kuwa 7 Mata, 2022 abahanzi ba hip hop bakomeye barangajwe imbere na Dwayne Michael carter Jr uzwi cyane nka lil wayne, hakabamo kandi na Dj kharled ugaragara mu ndirimbo nyinshi avuga izina rye gusa ariko nawe akaba ari umwe mu bandika izi ndirimbo neza cyane ndetse akanazitunganya, hakazamo n’abandi barimo Fat Joe n’abandi bakomeye.

Nyuma y’aho umuntu ashobora kuyirebera ku mbuga zisanzwe zireberwahio filime zirimo nka Netflix, gusa abagura amatike yo kujya kuyireba ubwa mbere baracyayagura. Lil wayne yatoranyijwe mu bagomba kuzagaragaramo kuko ari umwe mu bagurishije cyane amakopi y’indirimbo ze harimo na mixtape  kuko yarengeje miliyoni 20.

Comments are closed.