Nyamasheke: Inzu y’umuryango w’abantu 5 yahiye irakongoka hakekwa radiyo

1,117

Bagirubwira Alfred w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Mbanda, Akagari ka Miko, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke acumbikiwe mu baturanyi n’umugore n’abana 3, nyuma y’uko inzu yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa y’uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri igashya igakongoka.

Amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Bigirabagabo Moise, avuga ko Bagirubwira n’umugore we bagiye mu mirimo yabo isanzwe bagasiga bacometse radiyo mu cyumba bararamo, abana 3 bose bagiye ku ishuri, bigakekwa ko batiri y’iyo radiyo yaturitse igakongeza inzu yose kuko uwo muriro ari ho waturutse.

Avuga ko abaturanyi babonye umwotsi ucumbeka mu nzu yose, kuko ari mu Mudugudu bakihutira kwica urugi ngo barebe ko hari icyo baramuramo, bagera muri salo bagasanga ibyumba byose byafashwe, bagakuramo intebe zo muri salo zonyine.

Hahiriyemo ibintu byose birimo imyenda yabo, imyaka, ifumbire, ishwagara, amafaranga 300.000 yari yaraye avuye kubikuza mu kigo cy’imari n’ibindi, byose hamwe by’agaciro karenga 400 000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Gitifu Bigirabagabo ati: “Turashimira abaturanyi be bamutabaye muri wa muco wacu mwiza wo gutabarana, bakanamubonera aho arambika umusaya n’umuryango we, n’ibiba bibatunze muri iyi minsi dushakisha uburyo twabakorera umuganda, tukanashaka uburyo haboneka amabati bakongera kubakirwa.

Yakomeje ati: “Yari inzu y’ibiti, twaketse ko ikibazo cyabaye iyo radiyo basize bacometse batiri yayo igaturika umuriro ugakwira inzu yose hanagendewe ku nsinga z’amashanyarazi ziba zitujuje ubuziranenge, bamwe bashyira mu nzu zabo n’iyo dukeka ko ari ko byari bimeze, kuko ntiyacanwagamo ngo dukeke ikindi.”

Akarere ka Nyamasheke kamaze iminsi kibasiwe n’inkongi z’umuriro cyane cyane inzu z’abaturage, ahenshi hagakekwa za batiri, telefoni, radiyo n’ibindi basiga bacometse bakigendera, hakanakekwa za nsinga zitujuje ubuziranenge bakoresha, uyu muyobozi akongera kwihanangiriza abaturage kwirinda gusiga hari ibintu bacometse ngo bigendere kuko biri mu biteza ibyo byago bigaragara cyane muri aka karere muri ibi bihe.

Comments are closed.