Nyamasheke: Ku myaka ye 54, abana 2 n’abuzukuru 4 uyu yahisemo gusubira mu mashuri abanza

7,603

Umugabo w’imyaka 54 y’amavuko yahisemo gusubukura amasomo ye yari yaracikirije, ngo intego ni ukugera kure hashoboka.

Kuri uyu wa mbere kimwe n’ahandi hose mu Rwanda umwaka w’amashuri wa 2022-2023 nibwo watangiye ku mugaragaro, kimwe mu bintu byakomeje gutangaza benshi ndetse bigatuma benshi bacika ururondogoro, ni icyemezo cyafashwe n’umusaza w’imyaka 54 uherutse kwanzura gusubukura amasomo ye yari yaracikirije mu myaka ya kera.

Uyu mugabo witwa RUSENGAMIHIGO Jean Marie Vianney ubakunze kwita VISION atuye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Shangi, avuga ko yahagaritse amashuri ye ari mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yitegura kujya muwa karindwi.

Bwana Vianney avuga ko nubwo yakomeje gucibwa intege na bamwe mu baturanyi be ndetse n’abandi bangana ko we adateje guhagarika kuko intego ye ari ukugera kure hashoboka, ku murongo wa terefoni n’umunyamakuru wacu yagize ati:”Bagiye banca intege, ariko jye sintee kuzicika, nzakomeza kugeza kure hashoboka, jye nigira kumenya, si ngombwa cyane ko mbona akazi

Uyu musaza akomeza avuga ko ikimutera intege ari uko ashyigikiwe n’umuryango we, ndetse ko umwana we uri i Kigali ari we wamuhaye amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Bamwe mu barimu bigisha uyu musaza bavuga ko ku munsi wa gatatu atangiye amashuri nta kibazo bari bamubonaho kidasanzwe, ndetse ko biteze kumufasha kuri buri kimwe.

Abajijwe niba nta pfunwe afite ryo kwigana n’abana bangana n’abuzukuru be, yavuze ko atacyo bimutwaye ko we azi icyamujyanyeyo, yagize ati:”Ni abana koko, ariko nzabana nabo neza kandi nziko nabo bazambanira neza, nzakurikiza buri kimwe nzategekwa n’abayobozi kukoi nzi icyo nshaka

Uyu mugabo ufite abana babiri n’abuzukuru bane yiga muri groupe scolaire Nyakibingo.

Comments are closed.