Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 yiyahuye atinya inkoni za se

312
kwibuka31

Umwana w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Cyangabo riherereye mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe yapfuye yimanitse bikekwa ko yihahuye atinya inkoni za se. 

Uwo mwana yasanzwe amanitse muri supaneti yapfuye, bigakekwa ko yaba yatinye ko se aza kumukubita kuko yari yarwanye n’undi mwana ku ishuri, akarenzaho no kuba yamaze ijoro ryose bamushaka bamubuze yahunze yatinye ingaruka z’ibyo yari yakoze. 

Umwe mu baturanyi b’umuryango avukamo, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yarwanye na mugenzi we ubwo barimo basubiramo amasomo batsinzwe, ariko mwarimu amutegetse gusaba imbabazi mugenzi we kuko ari we wari wamwiyenjejeho arabyanga. 

Uwo mwana wiyambuye ubuzima yatashye nimugoroba akeka ko hagati ya mwarimu cyangwa umwe mu bo bigana hari uwaba yabibwiye se akaza kumukubita. 

Yageze mu rugo, abonye bwije, se agiye gutaha arasohoka aragenda.

Ati: “Se yatashye atabizi kuko nta wari wabimubwiye mu bo uwo mwana yakekaga, gusa abajije abavandimwe be impamvu atamubona bamubwira ko yaje ariko yagiye batazi aho ari. Umwana baramushatse baramubura, bukeye bakomeza kumushakisha bakomeza kumubura, bajya mu mirimo yabo basanzwe bakora muri santere y’ubucuruzi ya Karengera.”

Uyu mwana wari umuhererezi mu bana 5 b’uru rugo, yatekereje ko ababyeyi be batari mu rugo arataha, ahasanga bakuru be babiri na mushiki we bari bahasigaye.

Bakuru be bagiye koza ingurube mu gishanga na mushiki we agiye gutashya inkwi, bamusiga mu rugo wenyine. 

Yabonye bagiye, afata supaneti arayishwanyuza igice kimwe akijyana mu kazu bashyiragamo ubwatsi bw’amatungo n’inkwi, arakingura arimanika.

Uwo muturage wahaye amakuru Imvaho Nshya, yagize ati: “Mushiki we yaratashye asanga inka yabira, akinguye ako kazu ngo akuremo ubwatsi ayihe kanga gukinguka, akomeje gusunika karakinguka yinjiye ahita abona ukuboko k’uwo musaza we ananaba mu mugozi ni ko gusohoka avuza induru.”

Basaza be baraje bahamagara ababyeyi, abaturage n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karengera ndetse n’Inzego z’umutekano baratabara ariko basanga uwo mwana yamaze gushiramo umwuka. 

Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakimara gukora iperereza ry’ibanze, umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora ngo hakorwe isuzuma ricukumbuye. 

Abaturanyi b’uyu muryango wabuze umwana bavuga ko baguye mu kantu ko kubona umwana w’iriya myaka yiyambura ubuzima. 

Undi muturanyi w’uyu muryango na we  ati: “Icyatubereye urujijo ni uko muri uyu muryango atari ubwa mbere ibyo kugerageza kwiyahura bibaye.”

Bivugwa ko sekuru w’uyu mwana wiyahuye ndetse na se, bagerageje kwiyahura inshuro zirenze imwe ariko bararokoka. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kirimbi, Ntawukinabishaka Jean de Dieu, yabwiye Imvaho Nshya ko bishoboka ko se w’uriya mwana yamuhanaga yihanukiriye, bikamutera ihungabana ritagaragaraga ariko rihari. 

Ati: “Turasaba ababyeyi kutajya baha abana babo ibihano biganisha ku ihohotera kuko kwiyahura k’uriya mwana nubwo iperereza rizaduha ukuri, bishobora kuba bishingiye ku ihohoterwa yakorerwaga na se ryatumye amutinya bigeze hariya.”

Yanasabye abantu bose kudakinisha kwiyambura ubuzima kuko ari yo mpano isumba izindi umuntu agira. 

Comments are closed.