Nyamasheke: Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 yafashe ku rugi ruriho amashanyarazi arapfa

12,255

Umwana w’imyaka umunani y’amavuko witwa Izere Lucky wo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo yafashe ku rugi rurimo umuriro w’amashanyarazi yumiraho ahita apfa.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, mu mudugudu wa Munini.Amakuru avuga ko uyu mwana wishwe n’amashanyarazi yabanaga na nyina kwa sekuru kuko nyina yari amaze imyaka itatu atandukanye n’umugabo we gusa ubutandukane bwabo bukaba butaragezwa mu mategeko ngo batandukane burundu.

Bivugwa Kandi ko nyina w’uyu mwana asanzwe ari umwarimukazi mu mashuri abanza,ibyo byaye atari mu rugo iwabo aho abana n’ababyeyi be n’aba bana be, na sekuru w’aba bana witwa Ngeneye Aaron akaba yari yazindukiye ku kazi aho akora ku kigo nderabuzima cya Kibogora.

Ngo aba bana bari basigiwe nyina wabo ( murumuna wa nyina), bakomeje gukina ngo baza kujya kureba niba iwabo wa mugenzi wabo batashye saa sita z’amanywa.

Mu kuza kureba ngo nyakwigendera yerekeje ku kurugi ahagana mu gikari akoze mu byuma ( grillages),ubwo hejuru y’aho yakoraga hari mubazi ( compteur) y’amashanyarazi ariko insinga ziyisohokamo zidafunze neza, azikozeho ahita afatwa n’umuriro w’amashanyarazi yumiraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Uwihoreye Providence we yabwiye umunyamakuru ko uwo mwana yakoze ku kugi kari mu gikari yumiraho bagenzi be nibo batabaje.

Ati’’ Umwana yazikozeho ahagaze kuri ako kugi kinjira mu gikari kari gakinze ahita afatwa yumiraho, utwo twana tundi bakinaga ni two twagiye guhuruza uwari wadusigaranye ko mugenzi watwo amashanyarazi amufashe undi aje kureba asanga umwana yumiyeho agihagaze no kuri ako kugi yashizemo umwuka, natwe baraduhuruza n’inzego z’umutekano, umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.’’

Gitifu Uwihoreye avuga ko iyo iyo mubazi iba itereye hejuru aho abana bashyikira byoroshye n’izo nsinga zifunze neza, uwo mwana muto gutyo aba atayishyikiriye ngo azikoreho arinde anahasiga ubuzima, agasanga abashyira izi mubazi ku mazu y’abaturage bakwiye kujya bazirikana ibi byose, ari ugufunga insinga neza no guterera mubazi aho abana badapfa gushyikira, kuko akenshi abaturage nyuma yo kuzitererwa baba bumva birangiye ntibite kuri ibi bindi bo bavuga ko baba batazi.

Si ubwa mbere ibi bibaye muri uyu murenge ndetse n’akagari kuko mu myaka ishize umwana uri mu kigero nk’icyo ahiriye mu nzu atwitswe n’amashanyarazi muri aka kagari ka Kibogora.

(source: Igire.rw)

Comments are closed.