Gasabo:Bamwe mu banyeshuri bamaze kujya mu birombe kwikorera amatafari!

10,376
Kwibuka30

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo na Ndera usanga abana baramaze kuyoboka mu bishanga kwikorera amatafari kuko usanga nabamwe mubabyeyi ntacyo bibabwiye.

Abanyeshuri biga mu yisumbuye batangiye gusubira mu miryango yabo ...

Hashize amezi atanu ubwo abanyeshuri basubizwaga mu rugo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19.ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) cyashyizeho gahunda igamije gukomeza gufasha abanyeshuri gukomeza gukurikira amasomo kuri radiyo telefone.Ariko iyo gahunda ntabwo abana bayitabiriye kuko usanga baragiye mubindi bidafite aho bihuriye n’amasomo! usanga igihe amashuri azaba usubukuye bizagorana kuko gahunda yashyizweho kugirango ifashe abana gukurikira amasomo ititabirwa nkuko bikwiye.

Ese abana bahugiye kuki?

Hamwe muho twabashije kugera ni mugishanga hagati Rusororo na Ndera usanga abana baragiye mu bishanga ahabumbirwa amatafari doreko bahabonye akazi ko kwikorera amatafari,abandi birirwa bivomera amazi yo kugurisha abandi barigufasha ababyeyi mu bucuruzi bagaburira ababumbyi (bashinze restaurent mu bishanga zigaburira aba bumba).

uyu mwana aba yapatanye amatafari 400 kuyavana mugishanga ayashyira ku itanura ahobayatwikira n’umwana wiga mumwaka 4 amashuri abanza(p4)

Iyo witegereje imvune abana bariguhura n’azo mumirimo itandukanye bagiyemo wakwibaza niba yashobora gufata ikayi ngoyige cyangwa ngo akurikire amasomo kuri radiyo

Kwibuka30
Iyo bamaze gutunda amatafari baricara ntagahunda baba bafite yo kujya murugo ibintu biteye impungenge habe no kwamba agapfukamunwa

Ababyeyi usanga batewe impungenge n’abana baba banyuranamo abataragiye muri ako kazi usanga n’imyitwarire iteye amakenga ! umubyeyi twaganiriye yagize ati: Aba bana bamwe bamaze kugura amatelefone abakobwa baradefirije abandi barisukisha mubona tuzabashobora! birakomeye abana babyuka bigendera ibintu byatuyobeye!

Muri rusange hirya no hino mu gihugu humvikana ko abana birigiye mubindi batari kwiga. harasabwa ko inzego zibanze zihaguruka zigafatira ibyemezo abantu bariguha abana akazi kuko ikigo cy’igihu gishinzwe uburezi cyashyizeho gahunda yo kwiga bari murugo hari gahunda kuri Radiyo kuri telefone ukanda*134# ugahitamo amasomo ajyanye n’icyiciro urimo.Iyo uhageze aho mubishanga bi bumbirwamo usanga ntagapfukamunwa bambaye n’ugafite kabagasa n’ibumba! abantu bazanira ibyokurya n’ibinyobwa nabo usanga baba bafite udukombe banywesha duke ugasanga baraduhererekanya.

abana bikorera amatafari bakwiye kuvanwa mubishananga
aya matafari usanga aba ategereje kuma ubundi abana bakayikorera

Leave A Reply

Your email address will not be published.