Nyamasheke:Yishe umugore we amujugunya mu musarane, nawe ashaka kwiyahura biramwangira

9,082

Umugabo witwa Nteziryimana Jean Paul wo mu mudugudu wa Gitwa akagari ka Gasovu amurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke Yishe umugore we amujugunya mu musarane nawe agerageza kwiyahuza samakombe, ibibyabaye ejo hashize kuwa 12 Werurwe 2021

Abaturanyi b’uyumuryango wa NTEZIRYIMANA Jean Paul w’imyaka 40 umugore we witwaga BANKUNDIYE Eveliana w’imyaka 43 bemejeko baribamaze igihe gito bafitanye amakimbira.

Ni amakimbirane ashingiye ku nzu baribamaze ku zuzu mu kagari ka Kagarama aho umugabo yashakaga kuyigurisha uyu nyakwigendera bikarangira abyanze kuko aho bari batuye mbere ari mu manegeka.

Umugabo yageze aho ateranya umuryango awusaba kumutandukanya niriya mugore birangira ubuyobozi bw’umurenge bubatandukanyije umwe utuzwa munzu nshya undi uguma mu ishaje. Umwobo wa metero 8 nyakwigendera yajugunywemo uru kunzu nshya yari yatujwemo n’ubuyobozi bw’umurenge.

Umunyabanga Nshingwabikora w’umurenge wa Karambi Uwizeyimana Emmanuel yatangaje ko nk’ubuyobozi bw’umurenge bagerageje kunga nyakwigendera n’umugabowe ariko bikananirana bikarangira bahisemo kubatandukanya.

Uyu muyobozi yavuze ko NTEZIRYIMANA Jean Paul yahisemo kumwica mugihe yari yongeye gutumiza imiryango ashaka ku musaba imbabazi nyamara ari amayeri yo kugirango amwice.

Yagize ati: “ku munsi w’ejo yagiye umugabo yagiye kureba imiryngo yabo bombi aba bwirako ashaka gusaba umugorewe imbabazi,barabitumenyesha kuko bumvaga bisa n’aho bagiye kwiyunga,barabunze nk’imiryango umugore yemera ku mubabarira kuko niba yikosoye na we amubabariye”

“Ni umugambi yari yavuze kuko bahise batahana n’umugore kunzu nshya ahita amwica “

Magingo aya Nteziryimana arwariye kubitaro bya Kibogora aho arigukurikiranwa n’abaganga kubera samakombe yanyoye,ariko acungishijwe ijisho na RIB.

SRC:BWIZA

Comments are closed.