Nyanza: Ababyeyi bakanguriwe kuganisha abana babo mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuko ariho hari amahirwe y’akazi
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ababyeyi gukangurira abana kugana amashuri y’imyuga ku bwinshi kuko muri iki gihe ariho haboneka amahirwe menshi yo kubona akazi kandi byihuse.
Ibyo byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame NADINE KAYITESI ubwo yasozaga imurikabikorwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu murenge wa Busasamana muri ako Karere ka Nyanza.
Ni umurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye yo mu murenge wa Busasamana afite amashami y’imyuga azwi nka za TVET, mu ijambo rye, Madame KAYITESI NADINE yashishikarije ababyeyi kuganisha abana babo mu myuga kuko ariho hari kubonake akazi mu buryo bwihuse, yagize ati:”Hari imvugo za kera zikwiye kuvaho, ubwo abantu bumvaga ko imyuga ijyamo abantu bananiwe kwiga andi mashami ya sciences, siko bimeze rwose, ubu imyuga ijyamo abana b’abahanga bazi ubwenge kandi batsinze neza, iterambere ry’ubu ngubu rishingiye ku bumenyi ngiro, ndashishikariza ababyeyi kuganisha abana babo muri za TVET, niho honyine hagaragara amahirwe menshi y’akazi kandi mu gihe cya vuba”
Mu karere ka Nyanza hari ibigo byigisha imyuga bigera kuri 14, ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ibiri imbere buri murenge mu mirenge icumi igize aka Karere uzaba ufite byibuze ikigo kimwe cyigisha ubumenyingiro kandi hakaba hari icyizere ko bizashoboka kuko kugeza ubu mu mirenge icumi yose imirenhe ine yonyine niyo idafite ikigo na kimwe cyigisha imyuga nk’uko madame PATRICIE NIYONSABA yabitangarije umunyamakuru wa indorerwamo.com ku murongo wa terefoni, yagize ati:”Gahunda irahari byibuze ko buri murenge uzaba ufite ikigo cya segonderi kigishirizwamo imyuga, ubu mu mirenge yose ibyo bigo birimo usibye mu mirenge itatu gusa“
Muri iryo murikabikorwa, hamuritswe ibuhanga bwinshi butangaje bwakozwe na bamwe mu banyeshuri biga mu bigo bya TVET muri ako Karere ku buryo benshi mu babyitabiriye bavuze ko banyuzwe n’urwego abana babo bagezeho mu bumenyingiro.
Hamuritswe n’ibikorwa by’ubukanishi by’abanyeshuri b’ikigo cya KAVUMU TVET School
Umunyeshuri w’umukobwa wiga ari gusobanurira abashyitsi n’ababyeyi ibyo amaze kugeraho mu ikoranabuhanga
Ikigo cya ESPANYA TSS cyahaserukanye umucyo mu
Abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri kizwi nka ESPANYA (Ecole secondaire des Parents de Nyanza) biga mu ishami rya Electronique bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iryo murikabikorwa ubwo berekanaga agakoresho mpuruza (Alarm) bakoze kifashishwa mu gihe inzu yahiye, umwe mu barezi wari uherekeje abo banyeshuri witwa ISHIMWE ELIANE yadusobanuriye uburyo ako gakoresho mpuruza gakora, yagize ati:”Ubundi abantu bakunze guhura n’impanuka zitandukanye, niyo mpamvu jye n’abanyeshuri twatekereje igikoresho cyakemura icyo kibazo, ubundi kano gakoresho mpuruza gafite ubushobozi bwo gusakuza igihe cyose hari ikitagenda neza mu muriro w’amashanyarazi, noneho konyine kagahita kohereza ubutumwa bugufi (msg) kuri terefoni ya nyir’inzu bityo nawe agahita aza vuba ku buryo yatabara hataragira ibyangirika“
Abantu benshi batangariye iby’iri koranabuhanga bakurira ingofero umurezi n’abanyeshuri batekereje ikintu nk’icyo.
Ishimwe Eliane umurezi wo muri ESPANYA yavuze ko bateganya kujya bagurisha iryo koranabuhanga.
Umurezi Eliane Ishimwe yakomeje avuga ko bateganya gusobanurira abaturage byimbitse iby’iri koranabuhanga ku buryo batangira no kurigurisha mu baturage, ati:”Iri koranabuhanga ni ryiza, nzi neza ko rizafasha benshi, mu minsi itarambiranye tuzarisobanurira abaturage ku buryo ryashyirwa ku isoko rigacuruzwa”
Usibye electronique, ESPANYA TSS yigisha n’ubwubatsi
Umurezi wo muri ESPANYA ari gusobanura abitabiriye imurikabikorwa abashyitsi
Twibutse ko gahunda ya Leta muri iki gihe ari igamije guteza imbere amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) cyane kko ariho hari kugaragara amahirwe menshi y’akazi.
Comments are closed.