Bimwe utari uzi kandi bitangaje ku mupira w’amaguru (Ballon) wiswe Ruhago

7,258
RPF

Mu gihe bidashidikanywaho ko umupira w’amaguru (football) ariwo mukino wa mbere ukunzwe ku isi, aho mu bushakashatsi byagaragaye ko uno mukino wihebewe n’abarenga miliyali 4 muri miliyari zirenga 7 zituye isi , gusa abenshi ntibasobanukiwe neza n’umupira (ballon) ukinwa mu kibuga harimo uko uteye n’ibindi, ingano, uburemere ugomba kuba kuba ufite, cyane ko ibi nabyo bijyanye n’urugero rw’abakinnyi, kuko umupira ukinwa mu marushanwa mpuzamahanga y’abagore, atariwo ukinwa mu marushanwa y’abagabo, yewe hanagenderwa ku kigero cy’imyaka.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com twaguteguriye ibintu 5 ukwiye kumenya kuri ballon cyangwa umupira ukinwa mu kibuga.

1.Imipira irenga 70% ikorerwa mu mugi wa Sialkot muri Pakistan, aha byibura habarizwa inganda 1000 zikora imipira gusa aho zikoresha abakozi bahoraho  ibihumbi 60. Sialkot ni umugi wa 13 utuwe muri pakistan

2.Nkuko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isI (FIFA), mu bigereranyo byemewe abantu bakuru bagomba gukina umupira ungana na cm (67-68) kandi ukaba upima amagarama hagati ya 410 na 450 kandi hagomba kujyamo umwuka uri hagati ya psi 8.5 na 15.6 ibi by’umwihriko bigira uruhare mu buryo umupira ugenda.

3. Adidas iri kuruhembe mu nganda zikora imipira ku isi nkuko Global soccer ball manufacturers  market yabyerekanye aho ari rwo ruganda rwa mbere rukunzwe kandi rucuruza cyane kurusha izindi aho rukurikirwa na Nike, Spalding Wilson ,decathlon ,Puma, Umbro n’izindi.

Uruganda rwa Adidas nirwo ruza ku isonga mu nganda zikora imipira ikunzwe cyane na benshi

4. Bijyanye n’ubushobozi ufite ushobora kubona umupira mwiza kandi wifuza nkuko urubuga rwa soccerblade.com ngo umupira mwiza wawubona hagati y’amadolari 15 na 200 (angana n’ibihumbi 15 kugeza kuri 200 RWF.

5. Mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru buri gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rihitamo ubwoko bw’umupira (Ballon) izakinwa muri iryo rushanwa ,uyu mwaka  muri Quatar kuva mu kuwa 20  Ugushyingo kugeza kuwa 18 ukuboza hazakinwa Adidas Al Rihla , uyu mupira ngo ugezweho kandi ni mwiza kuko wihuta kandi ukinika neza cyane kurusha indi mipira yose isanzwe.

Twibutse ko uruganda rwa ADIDAS ari narwo rwatsindiye isoko yo gukora no gutunganya imipira izakinwa mu gikombe cy’isi cy’ibihugu cy’uno mwaka wa 2022, umupira uzakoreshwa witwa Al Rihla’, ni ijambo risobanuye ‘urugendo.’

Ni ku nshuro ya 14 Adidas yasohoye umupira uzakinwa mu Gikombe cy’Isi kubera ko yabitangiye mu 1970 ubwo cyakirwaga na Mexique, uru ruganda rukaba rwaratangaje ko uyu mupira wakozwe wihuta cyane mu kirere kurusha indi yose yawubanjirije.

Inkuru ya ERIC KAMANZI

Leave A Reply

Your email address will not be published.