Kiyovu sport ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Gasogi Utd

5,073
Kwibuka30

Ikipe ya GAsogi Utd yongeye icecekesha ikipe ya Kiyovu sport nyuma yo kuyinyagira ibitego bitatu byose kuri kimwe.

Kuri iki cyumweru championnaty’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere yakomeje, umwe mu mikino yari yitezwe na benshi kubera amagambo yakomeje kuvugwa mbere y’aho ni uwagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe ya Gasogi Utd.

Kwibuka30

Imbere y’umukino, ikipe ya Kiyovu sport niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi kuri uyu mukino, ndetse iyo kipe yariyakomeje guhiga ivuga ko igomba gutsinda ikipe ya Gasogi Utd, ikipe bise ingunguru irimo ubusa, ariko mu mukino siko byagenze kubera ko ino kipe yaje gutungurwa itsindwa n’ikipe ya Gasogi Utd ibitego 3 byose kuri kimwe.

Iyi ntsinzi itumye benshi bemeza ko ikipe ya Gasogi Utd ibasha cyane ikipe ya Kiyovu sport kuko n’umwaka ushize ubwo ikipe ya Kiyovu yari iriho yirukanka ku gikombe, yabuze amanota atatu yose mbere ya Gasogi Utd nabwo yayitsinze bisigira igikomere gikomeye ikipe iyo kipe, ku buryo abantu benshi bemeza ko ayo manota ariyo yatumye ikipe ya Kiyovu sport itakaza igikombe cy’umwaka ushize mu gihe yakibonaga imbere y’imitwe y’intoki.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, ikipe ya Rayon Sport yakubitiwe i Musanze ibitego 2 byose ku busa. Ikipe ya APR FC nayo i Huye yahanganirije n’ikipe ya Mukura VS ubusa ku busa, mu gihe rwamagana yatsinze ikipe ya Espoir Igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’ino mikino, ikipe ya Rayon Sport niyo ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 22, igakurikirwa na Kiyovu Sport ifite amanota 21, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 19, mu gihe ikipe ya Gasogi Utd yahise izamuka ijya ku mwanya wa kane n’amanota 18.

Leave A Reply

Your email address will not be published.