Nyanza: Abaremberaga mu nzira bajya kwivuza begerejwe Ivuriro ry’Ibanze

289

Abatuye Akagari ka Rubona, Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, bavuga ko Ivuriro ry’Ibanze (Poste de Sante) rya Rubona bubakiwe, ryabakijije ingendo ndende bakora bajya kwivuriza kure, rimwe na rimwe bakarembera mu nzira.

Mukandamutsa Jacqueline, umwe mu batuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, avuga ko ari amahirwe kuri bo kuba batagikora urugendo rurerure rwatumaga nk’abarwaye malariya barembera mu nzira 

Ati: ” Reka jyewe nk’umubyeyi nkubwire icyo iri vuriro ryakemuye hano iwacu, narwajije umwana kubera ko Ikigo Nderabuzima cya Cyabakamyi kiri kure andemberaho, ku buryo abagenzi twahuriye mu muhanda iyo batantegera moto ubu mba mvuga ibindi malariya umwana wanjye yari arwaye yari yamaze kumurenga.

Mukandamutsa avuga kandi ko nyuma yo kubona ivuriro ry’ibanze hafi kwivuza cyangwa kujya kuvuza byoroshye.

Ati: “Nyuma  y’uko tubonye iri vuriro ry’Ibanze rya Rubona narwaje murumuna we ndetse na we yarwaye malariya mu minsi yashize, ntibyatugora kumugeza kwa muganga kuko nta minota mirongo itatu irimo kugerayo ku buryo muganga yahise amuvura ubundi turataha.

Mukanyirigira Esther na we wivuriza ku Ivuriro ry’Ibanze rya Rubona, avuga ko ingendo bakoraga bajya kwivuriza indwara zorohereje ku Kigo Nderabuzima cya Cyabakamyi  zagabanutse, kuko ubu abaganga baboneka hafi kandi bakakuvura ugahita utaha.

Aragira ati: “Jyewe nivurije ku kigo Nderabuzima cya Cyabakamyi ndetse n’ubu nivuriza kuri iri Vuriro ry’Ibanze rya Rubona, mbona rero hari ikibazo cyo kurembera munzira cyarakemutse.”

Yavuze ko mu mimsi ishize yarwaye malariya ahita ajya kuri iryo vuriro ry’ingoboka maze  bamuvura nta kuzuyaza. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene, avuga ko iri Vuriro ry’Ibanze rya Rubona ryakemuye ikibazo cy’abivurizaga kure.

Ati: “Ntawutazi akamaro k’Ivuriro ry’Ibanze, by’umwihariko iri rya Rubona aba baturage bavuga ko rifasha kubona serivisi z’ubuzima hafi. Kuko nanjye ubwanjye amakuru mfite ni uko ritarazanwa wasangaga hari abarembera mu nzira bajya kwivuza ku kigo nderabuzima, ku buryo iri vuriro iki kibazo ryagikemuye mu buryo burambye.”

Abatuye Akagari ka Rubona bavuga ko kubera uburyo iri vuriro rya Rubona ribafasha, bifuza ko no mu minsi y’impera z’icyumweru ryazajya rikora hakaboneka umuganga ubafasha, kuko rikora kugeza ku wa Gatanu gusa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabakamyi, bivuga ko bwaganiriye icyo kibazo n’Ubuyobozi bw’Akarere kikaba kirimo gushakirwa muti urambye. 

(Src: Imvahonshya)

Comments are closed.