Nyanza: Abarimu bavugwaho gusambanya umunyeshuri bakamutera inda barekuwe

1,163

Ubushinjacyaha bwaregaga uwari Prefet des discipline Mugabo Fidele ko yasambanyije umunyeshuri yareraga akamutera inda, maze akanayimukuriramo ari byo byiswe icyaha cyo gukuriramo undi inda.

Bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwashingiragaho bushinja uwari Prefet des discipline Mugabo, bwemezaga ko  Mugabo yagiye asohokana uwo munyeshuri mu bihe bitandukanye, amujyana mu tubari, bakagirana ibiganiro bitandukanye kuri Facebook birimo aho uwari Prefet de discipline, Mugabo yitanaga Cherie n’uwo munyeshuri.

Uwahoze ari Prefet ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, witwa Mugabo n’uwari umwarimu witwa Venuste Sibomana baregwaga gusambanya umunyeshuri bigishaga, bakamutera inda aho bose bakoraga mu ishuri rya Saint Trinity de Nyanza bakaza gufungwa barafunguwe.

Ikindi ubushinjacyaha buvuga ko uyu wari Prefet de discipline, Mugabo ari we wanaguze ibinini byakuriyemo iyo nda umunyeshuri.

Ibyo byose ubushinjacyaha bwabishingiraga ku buhamya bw’umunyeshuri washinje Mugabo ko basambanaga, ndetse n’ubuhamya bw’abandi barimu barimo n’abari bafunganwe na Mugabo Fidele.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba barapimye uwo munyeshuri n’uyu wari Prefet de discipline ngo barebe niba iyo nda yavanwemo yari iya Mugabo koko?

Uhagarariye ubushinjacyaha na we mu gusubiza ati “Oya. Ntibyakozwe ariko ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye burimo ubw’abakoranaga na Mugabo, ndetse n’umunyeshuri uvuga ko yasambanaga na Mugabo kuko yari mukuru azi ubwenge, birahagije bityo ibyaha turega Mugabo Fidele bikwiye kumuhama.”

Ku wahoze ari umwarimu Venuste Sibomana ubushinjacyaha bwo bwavuze ko uyu Venuste Sibomana yarahuriye na Mugabo Fidele mugusambanya uriya munyeshuri.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Venuste we ubwe yasohokanaga uriya munyeshuri mu ma ‘lodge’ i Huye mu bihe bitandukanye bagasambana.

Ubushinjacyaha bwavuze kuri Venuste Sibomana ni uko yamaranye n’uriya munyeshuri mu nzu ye iminsi ine basambana.

Uhagarariye ubushinjacyaha icyo gihe yagize ati “Eh, uyu wari mwarimu Venuste yahakana gute ko atasambanyije uriya munyeshuri baramaranye iminsi ine mu nzu? Yari mushiki we? Ni ikiremba se? Muri iyo minsi yari yisiramuje?”

Ubushinjacyaha bukemeza ko uwari mwarimu Venuste akimara kumenya ko uwo munyeshuri yasamye ubwoba bwamwishe niko kumuzana mu nzu yaracumbitsemo(ghetto) kugirango iyo nda ivanwemo nkuko byarangiye bigenze ariko byari mu rwego rwo kwirengera anarengera inshuti ye Mugabo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Inzego z’iperereza zanasanze uwo munyeshuri arembeye mu nzu Venuste Sibomana yaracumbitsemo”

Ibyo ubushinjacyaha buvuga ko Venuste yasambanyaga uriya munyeshuri bwanabishingiraga ku buhamya bwa bamwe mu bakoranaga na Venuste Sibomana.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko ari uwahoze ari Prefet des discipline Mugabo Fidele n’uwari umwarimu witwa Venuste Sibomana bahamwa nibyo baregwa maze bagatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Fidele Mugabo yiregura ibyaha byose yabihirikiye kuri mugenzi we bari bafungwanwe Venuste Sibomana, Mugabo akavuga ko afunzwe azira ibyo yise amaherere n’akagambane kabo bari bafunganwe barimo Venuste Sibomana.

Mugabo yemezaga ko atarakwiye gufungwa kuko uwo munyeshuri yanasanzwe mu nzu ya Venuste Sibomana bityo we atarakwiye kubiryozwa.

Yagize ati “Ubushinjacyaha na Venuste bavuga ko uwo munyeshuri yari Kwa Venuste ari gukurirwamo inda yanjye kugirango Venuste anyitangire, yarindaga anyitangire ni Yezu witangiye abantu?”

Mugabo yakomeje agira ati”Ariko ubundi ndinda gusohokana umunyeshuri nareraga mu tubari, ntari narabuze abo nsohokana nabo?”

Urukiko rwabajije niba koko ibyo biganiro ubushinjacyaha bwavuze yagiranaga nuriya munyeshuri kuri Facebook byarabaye.

Mugabo Fidele na we mu gusubiza at i”Yego, ni ibyange.”

Urukiko rwongeye kubaza Mugabo ngo ni gute Prefet des discipline agirana ibiganiro nk’ibyo n’umunyeshuri arera?

Mugabo Fidele nawe mugusubiza ati”Murakoze nyakubahwa Perezidante w’iburanisha, njye ngirana Ibiganiro n’umunyeshuri numvaga ari ibintu bisanzwe niba aribyo nzahanirwe ko naganiriye n’umunyeshuri aho guhanirwa ko namusambanyije ndetse nkanamukuriramo inda”

Fidele Mugabo yasabaga urukiko ko yagirwa umwere agafungurwa dore ko yaranameze igihe afunzwe kirenga umwaka.

Uwahoze ari umwarimu Venuste Sibomana we mu miburanire ye yemeye ko uwo munyeshuri yari mu nzu iwe igihe yarimo akuramo inda.

Venuste nawe adaciye ku ruhande yemezaga ko iyo nda y’uwo munyeshuri yari iya Mugabo Fidele kandi kumuzana muri iyo nzu ye byari ugufasha Mugabo.

Venuste ati “Niba aruko Mugabo yari kavukire muri kariya gace, Mugabo yaratinyitse haba mu kigo no hanze yacyo”.

Venuste ntiyemeye ko yigeze asambana nuriya munyeshuri.

Venuste kandi ashingiye ko yemeye ko uwo munyeshuri aza gukuriramo inda mu nzu yakodeshaga yasabaga ko yahanishwa igihano cy’amezi atandatu gisubitse.

Urukiko rushingiye ko uwari Prefet des discipline Mugabo Fidele ndetse n’uwari mwarimu Venuste Sibomana batapimwe ndetse n’uwo munyeshuri byibura ngo hamenyekane uwamuteye inda muri aba, urukiko rugasanga aba bombi batahamwa n’icyaha cyo gusambanya uriya munyeshuri w’imyaka 21 bitwaje ububasha bari bamufiteho kuko baramwigishaga kuko ikimenyetso cy’imvugo z’abatangabuhamya kidahagije mu gihe kidafite ikindi kimenyetso kizishyigikira, urukiko kandi rugasanga kuba Venuste Sibomana yaratije inzu uriya munyeshuri akajya kuyikuriramo inda byo akwiye kubiryozwa agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe naho Fidele Mugabo agirwa umwere.

Hashingiwe ko Venuste Sibomana yaramaze igihe kirenga umwaka afungiye mu igororero rya Muhanga yahise afungurwa kimwe na Fidele Mugabo warufungiye mu igororero rya Muhanga nawe yahise afungurwa kuko yagizwe umwere.

Iyi dosiye yatangiye mu mwaka wa 2023 irimo abantu batanu harimo abarimu bane n’umukozi wo mu kabari umwe.

Abo barimu ni Mugisha Victor na Aduhire Thierry bafunzwe bakaza kurekurwa bombi uruhare rwabo bavugaga ko bari basuye mugenzi wabo mu rugo Venuste Sibomana batazi ibyateguwe, barimo kandi umukozi wa kamwe mu tubari tw’i Nyanza watawe muri yombi bikekwa ko iriya miti yo gukuramo inda ariwe wayakiriye gusa uwo mukozi wo mu kabari wanafunguwe mbere y’abandi yiregura yavuze ko iyo miti kuyakira yabisabwe na Prefet des discipline Mugabo Fidele kuko yarasanzwe ari umukiriya wabo maze uriya mukozi akakira ‘envelope’ atazi ikirimo ibyo Mugabo we yaburanaga abitera utwatsi ko ibyo atabizi hakaba amakuru ko iyo numero ya telefone yavuganaga nuriya mukozi itari mu mazina ya Fidele Mugabo.

Ntiharamenyekana niba ubushinjacyaha buzajurira iki cyemezo nubwo bubifitiye uburenganzira.

ivomo: Umuseke

Comments are closed.