Nyanza: Abaturage basabwe kudahishira ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa mu muryango

11,835

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza, ho mu murenge wa Rwabicuma basabwe kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko biri mu bituma ridacika.

Ku bufatanye n’umuryango NEVER AGAIN Rwanda n’umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 25/9/2022, abaturage basabwe kwirinda kujya bahishira ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa mu miryango no mu ngo kuko bidindiza iterambere ry’igihugu n’umuryango muri rusange, bityo bigatuma iryo hohoterwa ridacika.

Ibi byashimangiwe na MUKOBWAJANA MARCELLINE uhagarariye umuryango “Never again Rwanda” mu Karere ka Nyanza ubwo imbaga y’abaturage yari yaje kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuje utugari twa Nyarusange n’aka Gishike ubera mu Murenge wa Rwabicuma, mu kagali ka Gishike, Marcelline yabanje yibutsa imbaga y’abaturage bari bakoraniye ku kibuga icyo aricyo “Ihohotera” ndetse na bimwe mu bikorwa bihembera ihohoterwa rikorerwa mu miryango, yagize ati: “Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu atabishaka kandi kikamugiraho ingaruka mbi byaba ku mubiri, ku mitekerereze, ku mibereho ye mu by’ubukungu cyangwa se ku mutungo we ndetse no ku mibereho y’abandi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo, mu muryango mugari, mu mashuri, mu kazi mu madini n’ahandi”

Uyu muyobozi yongeye yibutsa abaturage ko bagomba kugira uruhare mu miyoborere y’Akarere batuyemo ndetse ko bemerewe gutanga umusanzu wabo w’ibitekerezo ku bijyanye n’iterambere n’izindi gahunda zose z’Akarere kuko n’ubundi umuturage ari umufatanyabikorwa w’Akarere akaba n’umugenerwabikorwa, ibyo bigashimangira igikorwa cy’ubukangurambaga cyitwa “BIRANDEBA” cyateguwe n’umuryango NEVER AGAIN RWANDA, igikorwa kigamije guha urubuga abaturage bakaganira ku kibazo kiba kigaragara aho batuye bakakiganiraho n’ubuyobozi, ibi bikaba biri mu mushinga mugari w’uwo muryango witwa Dufatanye kwiyubakira igihugu.

Mukobwajana Marcelline yibukije abaturage ko bafite uruhare mu bibakorerwa

Bamwe mu baturage bahawe akanya bavuga zimwe mu mapamvu zituma ihohoterwa rikomeza kugaragara muri ako gace, benshi bakomoza ku businzi, kudasobanukirwa neza n’itegeko rijyanye n’ihohoterwa, ndetse n’ingeso za bamwe mu bagabo batari basobanukirwa neza ihame ry’uburinganire aho batarumva neza ko umugore nawe afite uruhare mu micungire n’imitegekere y’urugo, uwitwa Nsanzimana ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure impamvu z’ihohoterwa mu gace atuyemo yagize ati:”Tugendeye ku busobanuro twahawe, ndabona akenshi hano iwacu ihohoterwa riterwa n’ubusinzi bukabije bwa bamwe mu bagabo, ikindi nanone jye mbona riterwa n’abantu bamwe cyane cyane abagabo bashaka kumva ko umugore nawe afite ijambo mu miyoborere y’urugo n’umuryango

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari abagabo bumva bagurisha imwe mu mitungo y’umuryango batabanje kubivuganaho n’umugore kandi nawe aba ari mu barushye bayishaka, ati:”Ugasanga umugabo agurishije itungo, cyangwa isambu y’umuryango atakubwiye, wamubaza akukubwira ko wowe nk’umugore udafite ijambo, ibyo rero bigatangiza amakimbirane ari nayo nkomoko y’ihohoterwa rya hato na hato

Mu ijambo rye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishike, Safari Jean de Dieu yasabye abaturage kujya birinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ndetse asaba n’abarihishira kubicikaho, yagize ati:”Hari ubwo umwana w’umukobwa akorerwa ihohoterwa maze imiryango ikumvikana hagati yayo, ikemeranwa kutarega kubera ko rimwe na rimwe umuryango w’uwahohotewe uba wahawe udufaranga, bikomeje bitya rino hohotera ntirizaranduka, ibi bintu bikwiye kurwanywa

Mu mibare iri hanze kugeza ubu, ntigaragaza Akarere ka Nyanza nka kamwe mu turere twazahaje n’ihohoterwa, gusa igihari ni uko ari ikibazo kigomba kuganirwaho mu buryo bwimbitse bityo bikaba byakoroha mu kurirwanya.

Twibutse ko uno mushinga wa Never Again Rwanda muri kano Karere, ukorera mu mirenge 5 mu icumi yo muri ako Karere ka Nyanza ariyo Rwabicuma, Kibirizi, Ntyazo, Cyabakamyi n’umurenge wa Busasamana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.