Karongi: Abantu 2 baguye mu mpanuka y’imodoka yari yikoreye ibikoresho by’ubwubatsi

9,052
Kwibuka30

Mu Murenge Rubengera mu Karere ka Karongi, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye ibikoresho by’ubwubatsi, yaguyemo abantu babiri.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gacaca, Umudugudu wa Remera, ahagaa saa kumi n’igice kuri uyu wa 25 Kanama 2022.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali ijyanye ibikoresho by’ubwutsi mu Karere ka Karongi.

Umushoferi yageze muri uyu Mudugudu akata ikorosi rya mbere, agiye gukata irya kabiri imodoka igwa mu muferege, igice cy’imbere kirangirika.

Kwibuka30

Umushoferi na kigingi bari kumwe bahise bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yatangaje ko iyi mpanuka ikimara kuba abaturage na polisi bagerageje gutabara ariko biragorana kubera ko igice cy’imbere aba bantu bari barimo cyangiritse cyane.

Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.