Nyanza: Abaturage bo mu murenge wa Mukingo babangamiwe n’imbwa zigiye kubamaraho amatungo

13,159

Abaturage bo mu Murenge wa MUKINGO babangamiwe bikomeye n’imbwa z’inzererezi zigiye kubamaraho amatungo

Abaturage batuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo mu Kagali ka Ngwa ho mu mudugudu wa Biroro bahangayikishijwe bikomeye n’imbwa z’inzererezi zirirwa zizerera muri ako gace zikaba zigiye kubamaraho amatungo. Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru wacu ko zimaze kumurira inkoko zirenga eshatu, abajijwe niba yaba azi aho zitaha, yasubije ko atahamenya kuko aba abona ari imbwa ziba zizerera atapfa kumenya nyirazo. Undi mubyeyi utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati:”…ni ikibazo kimaze iminsi, na mudugudu twaramubwiye adusbiza ko icyo kibazo kimurenze, ziba ari imbwa nk’eshanu ziri hamwe, ziherutse kurya agahene kanjye kari kaziritse zirakamara…” undi nawe yagize ati:”jye nta tungo zirandira kuko nta niryo mfite, ariko ikibazo mfite nuko imbwa nkizo zitaba zikingiwe, ubwo ziramutse ziriye umuntu byagenda gute ko n’ubwo buvuzi buhenze?

Mu gihe twariho dutegura ino nkuru, ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Nyanza, bavuze ko icyo kibazo cyari kimaze hafi amezi abiri cyaravugutiwe umuti, ariko ko bagiye kongera kugira icyo bagikoraho niba koko imbwa zizerera zongeye kuba nyinshi, bakomeje bavuga ko nabizi ko ikibazo k’imbwa ari kimwe mu bibangamira umutekano wa rubanda.

Si mu Murenge wa Mukingo gusa hagaragara imbwa nyinshi, no mu migi rwagati w’Akarere uba uhura n’imbwa zitagira ba nyirazo, usanga ziba ziruka muu mugi bazitera amabuye ndetse bamwe bakagira impungenge ko hari ishobora guhura n’umuntu kubera umujinya ikaba yanamurya, cyane ko izo mbwa zitaba zin kingiwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.