Leta iratangira gucyura abarwayi n’abarwaza bari barabuze uko bataha kubera gahunda ya #gumamurugo#

9,083
Kwibuka30

Ministeri yatangaje ko kuri uyu wa mbere abarwayi n’abarwaza batangira gucyurwa na za caosters mu Ntara.

Nyuma y’aho abantu benshi bagaragaje ikibazo cy’uko hari bamwe mu barwayi boherezwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK n’andi mavuriro yo mu mugi wa Kigali, ariko nyuma y’uko bavuwe bagakira bakabura uburyo bataha kubera amabwiriza ya Leta yashyizeho yo guhagarika ingendo z’imodoka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19 bamwe baravuga ko babuze uburyo bwo gutaha nyuma yo gukira bakanasezererwa, ubu bakaba barabuze aho barara kuko ibyumba byuzuye kandi ibitaro bikaba bidashobora kubacumbikira mu gihe bavuwe bagakira cyangwa bakoroherwa.

Kwibuka30

Umwe mu bari boherejwe mu bitaro bya CHUK yagize ati:”nkanjye banyohereje hano kubagwa, none bamaze iminsi baransezereye ariko nabuze uburyo ntaha iwacu I Nyanza kubera ko nta modoka zihari” undi nawe wari urwaje umwe mu bari bamaze iminsi baharwariye yagize ati:”twabuze uburyo dutaha, umurwayi wanjye yarabazwe arakira arasezererwa, ariko twabuze uburyo dutaha kubera ko ambulance yatuzanye yasubiye mu Ntara”

kuri ubu Leta ibinyujije muri ministeri y’ubuzima yatangaje ko none kuri uno wa mbere igikorwa cyo kubacyura mu ngo iwabo kiri butangire, kigatangirira ku bitaro bya CHUK n’ibitaro by’i Ndera

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Bwana MPUNGA THARCISSE yavuze ko bisi za coasters zigiye gutangira gucyura abarwaza n’abarwayi bamaze gusezererwa mu bitaro bitandukanye byo mu mugi wa Kigali, ni igikorwa kizakomereza no mu bindi bitaro nka CHUB ndetse n’ibindi bitaro bisanzwe byoherezwamo abarwayi kwivuza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.