Ba Ministre n’abandi bakozi bakuru muri guverinoma bemeye kwigomwa umushahara w’ukwezi kwa kane

11,657
Kwibuka30

Leta y’u Rwanda imaze kwemeza ko bamwe mu bagize guverinoma,na bamwe mu bakozi ba Leta bo ku rwego rwo hejuru bazigomwa umushara w’ukwezi kwa 4 mu kunganira Leta ku ngamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya ministeri y’intebe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, riravuga ko abagize guverinoma, abanyamabanga bahoraho muri za ministeri, abayozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Leta bazigomwa imishahara yabo y’ukwezi kwa kane mu rwego rwo kunganira Leta mu ngamba ziriho zo gufasha abaturarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Kwibuka30

Hashize ibyumeweru 2 Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhagarika hafi ibikorwa byose by’ubuzima bw’igihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze kuzengereza ubuzima bw’abatuye isi. Muri izo ngamba harimo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, gufunga insengero, amashuri, ingendo n’ibindi byinshi bitandukanye bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Icyo cyemezo cyabangamiye cyane bamwe mu baturage bari basanzwe bafite imibereho yo gushakisha umunsi ku wundi.

Iri niryo tangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya ministre w’intebe, biteganijwe ko iyi mishara ya ba nyakubahwa izafasha gushakira imibereho ndetse n’ibindi by’inanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bamwe mu Bantu bagizweho ingaruka n’izi ngamba Leta yafashe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.