Nyanza: Imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo igeze kure.

9,484

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma bashimishijwe n’aho imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo igeze, bakaba bakibonamo igisubizo cy’ubuhahirane hagati ya bagenzi babo bo hakurya mu Murenge wa Nyagisozi.

Binyuze kuri twitter y’Akarere, Bwana NTAZINDA Erasme yavuze ko ibikorwa byo kubaka icyo kiraro cya Mwogo bigeze ku rugero rwa 80%, kandi ko iyo mirimo nirangira, ubuhahirane bw’iyo mirenge ibiri yari yaraciwe mu nkokora n’urugendo rugoranye rwasabaga kwambuka igishanga gitandukanya umurenge wa Nyagisozi n’uwa Rwabicuma buzongera bugakomeza nk’uko byari bisanzwe.

Image

Ibikorwa bigeze kuri 80% nk’uko Meya Ntazinda yabivuze.

Uwitwa Kalisiti utuye hakurya y’icyo kiraro, yavuze ko yari ahibereye ubwo umuyobozi w’Akarere Bwana NTAZINDA Erasme yari yaje kwirebera aho imirimo igeze, ndetse akavuga ko we na bagenzi be bishimiye aho iyo mirimo igeze. Bwana Kalisiti yagize ati:”…nabonye Meya wacu yaje gusura aho imirimo igeze, ni byiza, ndabona igeze kure, ubu ntabwo tuzongera kuvunwa no kwambuka mu gishanga njya mu muyi wa Nyanza”

Uwitwa Habanabakunzi nawe ukorera hakurya ya Mwogo ariko agataha mu mujyi rwagati yavuze ko ashishijwe n’aho icyo kiraro kigeze cyubakwa, yagize ati:”Nkanjye nkorera muri uno murenge, ariko ngataha i Nyanza mu mujyi, byantwaraga byibuze 1500frs cya moto, ariko ubu nikimara gukorwa nzi neza ko aba motari bazakatura kuko baduhendaga kubera inzira mbi banyuragamo”

Image

Ntazinda Erasme yagiye kwirebera aho imirimo igeze, yavuze ko vuba imirenge izongera guhahirana nka mbere.

Mu myaka 3 ishize Akarere ka Nyanza kitaye cyane ku bikorwa remezo ku buryo bugaragarira buri wese, hahanzwe imihanda myinshi ndetse ishyirwamo na kaburimbo, ndetse mu mihanda myinshi gashyizwemo amatara amurikira abagenzi mu masaha y’ikogoroba, ibintu benshi bashima.

Amatara yagabanije ubujura n’ubugizi bwa nabi bwa hato na hato.

Umwe mu baturage batuye ahitwa mu Gihisi yavuze ko yishimiye aho Akarere kabo kageze kubaka ibikorwa remezo cyane cyane imihanda ya kaburimbo n’amatara usanga aba ari kwaka mu masaha y’ijoro. Yagize ati:”Mbere iyo nabaga mvuye mu kazi nagiraga ubwoba ko nahura n’abagizi ba nabi, ariko kubera ko haba hari urumuri kugeza hakurya ku kibuga, ngenda nemye kko ntawuri bumpohotere”

Kuri iri shyamba rigana kuri UNILAK ni ho hamburirwaga abantu.

Comments are closed.