Nyanza: Akanyamuneza ku mitima ya ba midugudu bahawe tel zigezweho.

7,236
Image

Abakuru b’imidugu bahawe tel zigezweho bakomeje gushimira ubuyobozi bw’Akarere bwabageneye ibikoresho bizabafasha kunoza akazi kabo.

Kuri uyu wa gatandat, taliki ya 20 Weurwe 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangije igikorwa cyo kugenera telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa Smart phones abakuru b’imidugudu bose uko ari 420 igize ako Karere ka Nyanza.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Busasamana (Umwe mu mirenge yo mu mujyi) ndetse n’umurenge wa Ntyazo, undi murenge witaruyeho gato umujyi wa Nyanza.

Muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Umurenge wa Busasamana wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Erasme ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bwana Egide, bombi basabye ba midugudu kwita kuri izo terefoni ndetse bakaba banazibyaza izindi nyungu kuko nabyo bishoboka.

Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye bwibutsa abakuru b’imidugudu ko izo terefoni ari iz’akazi, ndetse ko zigomba kubafasha mu kunoza akazi kabo neza, no gutangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’umudugudu umwe wo Kagali ka Nyanza, ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko anejejwe n’iki gikorwa, yagize ati:”Mu by’ukuri byajyaga bitugora gutangira amakuru ku gihe kubera ikibazo cya tel, ariko kuva duhawe zino terefoni tuzihutsha akazi, usibye n’ibyo kandi, tuzajya tuzikoresha mu gukurikirana amakuru y’ibikorerwa iwacu mu Rwanda no hanze, harakabaho Leta y’U Rwanda

Umukuru w’umudugudu wa Murambi, mu Kagali ka Rwesero we yatubwiye ko atabona uburyo ashima, ati:”Jye mba numva bindenze, Leta itugenera ibyo dukenera byose, jyewe rwose nk’uko Meya yatubwiye, ino telefoni izamfasha kunoza akazi, ariko nabonye harimo n’andi mahirwe ya bizinesi, ni byiza, turashima Meya wacu, ni umugabo w’iterambere, ahora ashishsikajwe n’icyateza imbere akarere”

Image

Biteganijwe ko kino gikorwa kizakomereza mu yindi mirenge yose yo mu Karere ka Nyanza aho ba midugugdu bose bazahabwa za terefoni mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi batanga.

Image

Comments are closed.