Ruhango: Ba “midugudu” bitezweho kunoza inshingano nyuma yo guhabwa tel zigezweho

4,938
Kwibuka30

Abakuru b’imidugudu 533 bo mu Karere ka Ruhango bahawe tel zigezweho bavuga ko zizabafasha kunoza akazi kabo mu buryo bwihuse.

Abakuru b’Imidugudu 533 igize Akarere ka Ruhango bahawe telefoni zigezweho (Smart Phones) zo kubafasha mu kuzuza inshinagano zabo; bishimiye ko zigiye kuborohereza no kubafasha kunoza akazi bakora, cyane cyane ibijyanye no gutanga amakuru na raporo ku gihe.

Igikorwa cyo gutanga izi telefoni cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 19 Werurwe 2021. Ku rwego rw’Akarere, cyabereye ku biro by’Akagali ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, ahahuriye abakuru b’Imidugudu 46 yo mu Tugali twa Nyamagana na Munini.

Abahawe telefoni bashimiye Umukuru w’Igihugu kuri iki gikorwa ndetse n’ibindi byiza byinshi akorera Abanyarwanda, bavuga cyiyongereye ku bindi bibagaragariza ko Igihugu kizirikana umurimo w’ubwitange bakora.

Bavuga kandi ko telefoni bahawe zizabafasha kumenya ku gihe amakuru y’ibibera hirya no hino mu gihugu no ku Isi, gutanga amakuru na raporo ku gihe, ndetse no kuratira abandi ibyiza by’Akarere n’iterambere kagenda kageraho.

Umukuru w’Umudugudu wa Mujyejuru I, Akagali ka Nyamagana, Yamuragiye Farida avuga ko bitajyaga bimworohera kubona amakuru, ku buryo  hari aho byamusabaga kuyasaba mu bo ayobora, kandi ngo ari we wakabaye ayabagezaho.

Ati: “Ikintu cya mbere kinshimishije ni uko ngiye kujya menya amakuru ntagombye kuyahabwa n’abo nyobora […] kuko ubundi ni jye wagombye kuba nyabarusha nkayabaha”.

Avuga kandi ko telefoni yahawe izamufasha  kujya atanga ku gihe amakuru na raporo ku buyobozi ku nzego zisumbuye, kandi raporo y’inyandiko ikazajya iherekezwa n’amafoto, ndetse n’amashusho aho bizaba biri gombwa.

Ahamya kandi ko mu kuyikoresha atazahura n’imbogamizi ijyanye n’ubumenyi, kuko afite abana bakuru bazamwigisha ibyo adasobanukiwe.

Kwibuka30

Uwamariya Bernadette uyobora Umudugudu wa Gataka wabereyemo iki gikorwa ku rwego rw’Akarere, yagize ati: “Ndishimye cyane, kuko iki gikorwa cyongeye kutwereka ko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buzirikana kandi bugaha agaciro ubwitange tugira.”

Avuga kandi ko uretse kumenya amakuru no gutanga raporo ku gihe, iyi telefoni izamufasha gusangiza abandi ibikorwa byiza bigaragaza iterambere Akarere kagenda kageraho.

Kimwe na bagenzi babo, Kwihangana Innocent w’i Bangacumu muri Nyamagana na Ngirabatware Gérard uyobora Umudugudu wa Munini mu Kagali ka Minini bavuga ko raporo n’amakuru bajyaga batanga mu nyandiko cyangwa mu magambo gusa bagiye kujya bongeraho amafoto, ndetse n’amashusho aho bizaba ari ngombwa.

Bahamya kandi ko izi telefoni zije mu gihe gikwiriye, cyane cyane mu bigendanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ngirabatware ati: “Iki gihe twumva ari cyo gihe cyo kwinjira mu iterambere dukoresha ikoranabuhanga”.

Aba bayobozi bombi kandi basaba ko mu bushobozi bugenda buboneka bazafashwa kubona amagare yo kuborohereza mu ngendo zifitanye isano n’inshingano zabo.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yagaragarije abakuru b’Imidugudu ko ubuyobozi bushima ibyo bakora, bukaba buzirikana kuborohereza mu bishoboka.

Ati: “Ubuyobozi burabashimira ibikorwa mukora, bukaba bunazirikana kububakira ubushobozi uko bizagenda bishoboka. […] Iki gikorwa kijyanye no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imitangire y’amakuru n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga”.

Yabasabye gukora neza kurushaho, gufata neza telefoni bahawe, no kujya bamenyesha abayobozi b’Utugali utubazo twose zagira kugira ngo aho bishoboka dukemurwe vuba na bwangu.

Telefoni zatanzwe mu Karere kose zifite agaciro kangana n’amafaranga yu Rwanda 14,657,500. Zatanzwe ku bufatanye bw’Intara y’Amajyepfo na Sosiyeti ya MTN, zikaba zirimo interineti izamara ukwezi, hakaba hakiganirwa uko bazajya bahabwa interineti igihe cyose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.