Nyanza: Akarere kageneye ibikoresho by’ibanze Umuryango uherutse kubyara impanga 3 zisanga abandi bana 7

10,764
Image

Akarere ka Nyanza gafatanije n’ibitaro by’akarere bageneye inkunga y’ibikoresho by’ibanze umubyeyi uherutse kubyara impanga z’abana 3 basanga abandi bana barindwi b’uyu muryango.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Ukwakira 2020 mu muhango wabereye ku bitaro by’Akarere ka Nyanza, umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAJYAMBERE Patrick ari kumwe n’umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza Dr Emile Tuyishime bageneye umuryango wa Bwana NZEYIMANA Amiel na MUKESHIMANA Seraphine baherutse kwibaruka abana 3 b’impanga bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibitunga aba bana.

Kajyamberer Patrick wari uhagarariye Akarere yavuze ko Akarere kahisemo kugenera ubufasha uno muryango nyuma y’uko hamaze gukorwa igenzurwa bagasanga koko uno muryango utishoboye ku buryo wabasha kwifasha zino mpanga.

Bimwe mu byo uyu muryango wahawe bikubiyemo amasabune yo kumesa no gukarabya abana, amata y’abana (France lait), bibero zo gukoresha, imitaka yo gutwikira abana, amasume, Pampers, Imyenda y’abana, n’amavuta yo gusiga abana.

Image

Harimo ibikoresho by’ibanze bizatuma abana bakura neza

Nyuma yo guhabwa bino bikoresho, Amiel yashimiye cyane ubuyobozi bw’Akarere bwamugobotse bukamugenera buno bufasha avuga ko bwaje hakenewe, yagize ati:” Imana yarakoze kuduha abana b’impanga, ariko nibazagaho ubushobozi buzaturuka, ariko kubera Imana dore ubuyobozi bwacu bwiza buratugobotse, nshimiye abayobozi badutekerejeho n’ubuyobozi bw’ibiaro bya Nyanza“.

Mu rwego rwo gufasha uyu muryango gukoresha neza ibyo wahawe, ubuyobozi bw’ibitaro bwiyemeje kubibika neza bakazajya baha umuryango ibyo ukeneye.

Aba bana b’impanga bavutse ku munsi wa gatatu w’iki cyumweru bavutse neza nk’Uko byemejwe na Dr Emile uyobora ibyo bitaro, ni abahungu babiri n’umukobwa umwe, Umubyeyi ubabyara ariwe MUKESHIMANA Seraphine nawe kugeza ubu ari mu kanyamuneza kubera ubufasha yahawe n’ubuyobozi.

Buno bufasha bagenewe none, bwari bwarijejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurerenge wa Busasamana Bwana Egide Bizimana, avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere buzagira icyo bumarira uno muryango kuko n’ubundi utari umuryango wishoboye mu bigaragara.

Comments are closed.