Nyanza: Amezi 3 arashize Imirimo yo kubaka umuhanda uhuza Nyanza na Bugesera ihagaze

6,565
Kwibuka30
Ikorwa ry'umuhanda wa Kaburimbo Ngoma-Bugesera-Nyanza rigeze he?

Imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo Nyanza-Bugesera imaze amezi atatu ihagaze none byasize abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza mu bibazo birimo ubukene n’inzara kuko imitungo yabo yangiritse ntibishyurwa.

Uwo muhanda wa kilometero 66 wari waratangiye kubakwa mu 2019 biteganyijwe ko uzarangira mu 2024. Gusa guhera muri Nzeri 2021 imirimo yarahagaze ku gice cya Nyanza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe, bagasaba ko yasubukurwa byihuse kuko biri kubadindiza mu iterambere.

Ndagijimana Emmanuel ati “Twaradindiye n’iterambere riradindira ariko cyane cyane nk’aho twakuraga ibidutunga ni ho bamaze kwangiza, urumva twamaze kudindira kuko ibyacu byamaze kwangizwa kandi ari byo byari bidutunze.”

Murekatete Esperance we avuga ko asigaye aca inshuro kandi yari yarahinze imyumbati bakayirimbura.

Ati “Nangirijwe ibintu byinshi birimo n’imyumbati barimbuye, ubu iba yeze mba nsarura ariko ndaca inshuro kubera imyumbati yanjye barimbuye ari yo nari narahinze ngo intunge.”

Ikindi kibazo bafite gikomeye ni icy’uko aho imashini yari yaratangiye gukora yasize ihangije ku buryo imodoka zitakibashaka kuhanyura ndetse n’imbangukiragutabara itabageraho ngo ijyane kwa muganga ababyeyi bagiye kubyara.

Murekatete ati “Nubwo dushonje kubera ibyacu byangijwe, dufite n’ikibazo cy’umuhanda ku buryo nk’umubyeyi utwite atabasha kugera ku ivuriro kuko bisaba ko ajya kuzenguruka i Nyamure akaba ashobora no kugera ku bitaro bikuru yashizemo umwuka kubera kugenda azenguruka.”

Kwibuka30

Gasasu Charles ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko kuba umuhanda warasizwe wangijwe bituma ibinyabiziga byabo byangirika ndetse hari n’aho batabasha kugera.

Ati “Basizemo ibinogo byinshi cyane ku buryo tutabasha gutwara abantu ndetse hari n’inzu z’abaturage basize zinaganitse ku buryo bushobora kubateza impanuka.”

Bose icyo bahurizaho ni ugusaba ko imitungo yabo yangijwe yabarurwa bagahabwa ingurane kandi imirimo yo kubaka uwo muhanda igasubukurwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) Baganizi Emile, avuga ko babaye bahagaritse imirimo kugira ngo babanze bashake amafaranga yo kwishyura imitungo y’abaturage yangijwe n’izangirika igihe baza basubukuye ibikorwa.

Ati “Mu gice cya Nyanza rero ni cyo kibazo twahuye na cyo kuko twari twabuze amafaranga yo kwishyura ingurane y’imitungo y’abaturage izangizwa n’imirimo yo kubaka umuhanda, twahagaze muri Nzeri 2021.”

“Ariko ubu ngubu mu ngengo y’imari ivuguruye turateganya ko tuzabonamo amafaranga yo kwishyura ingurane y’imitungo y’abaturage ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare duteganya ko imirimo izongera gusubukurwa tugatangira kongera kubaka kiriya gice cyari gusigaye.”

Ku gice cya Bugesera ho imirimo yo kubaka uwo muhanda ntabwo yadindiye kuko aho wanyuze ahanini hagizwe n’igice cy’ubutaka bwa Leta bikaba byarafashije mu kwihutisha imirimo kuko bitasabye gutanga ingurane ku baturage.

(Inkuru ya Igihe.com)

Comments are closed.