Guinea-Bissau naho hatangiye guhwihwiswa ihirikwa ry’ubutegetsi

7,560
Kwibuka30

Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko mu murwa mukuru wa Guinne Bissau humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye hafi y’ikicaro cy’ingoro ya leta, aho bikekwa ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi.

Hari amakuru ko muri Guinee Bissau, hari abantu bambaye imyenda ya gisivile batangiye kurasa bari hafi y’inyubako ya leta yaberagamo inama hagati ya perezida  Umaro Sissoco Embaló  na minisitiri w’intebe Nuno Gomes Nabiam, ubu bikaba bivugwa ko aho bari hatazwi.

Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Iburengerazuba, CEDEAO/ECOWAS, wamaganye icyo wise kugerageza guhirika ubutegetsi muri Guinee Bissau, usaba abasirikare gusubira mu nkambi(Camps).

Kwibuka30

Igitangazamakuru cya leta cyatangaje ko uko kurasa kwatumye ingoro ya leta iri hafi y’ikibuga cy’indege yangirika, kandi ko abarashe ubu bataye muri yombi abayobozi ba leta,

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abantu bagaragaye bari guhunga ako gace, amasoko na banki byafunze mu gihe imodoka za gisirikare zuzuyemo abasirikare zarimo zigendagenda mu mihanda.

Itangazo rya CEDEAO rigira riti “CEDEAO irimo irakurikirana n’impungenge nyinshi ibirimo birabera muri Guinee Bissau… aho abasirikare barimo bararasa mu mu nkengero z’ingoro ya leta’.

Muri iyi minsi ya vuba CEDEAO yahagaritse ikindi gihugu kinyamuryango, Burkina Faso, aho abasirikare bahiritse ubutegetsi.

Comments are closed.