Amou Haji wari umaze imyaka irenga 50 atoga yapfuye nyuma gato y’uko bamwogeje ku gahato

17,608
Kwibuka30

Umunya Iran wari umaze igihe kinini atoga yitabye Imana ku myaka ye 94 nyuma y’amezi make gusa abaturage bihaye kumwoza ku ngufu.

Umunya Iran Amou Haj yamenyekanye cyane nk’umuntu wari umaze imyaka irenga 50 atazi icyo aricyo amazi, akaba ari nawe byavugaga ko afite agahigo ko kuba umuntu ufite umwanda mwinshi ku rwego rw’isi.

Ibiro ntaramakuru bya Iran byatangaje ko uyu musaza wari ufite imyaka 94 y’amavuko yitabye Imana kuri iki cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2022 mu gihugu cye cya Iran ahitwa Fars mu majyepfo y’icyo gihugu, ibi bibaye nyuma y’amezi make gusa rubanda rwihaye ibintu byo kumwoza ku gahato.

Uyu mugabo wari umaze imyaka irenga 50 atikoza amazi yatangaje kenshi ko aramutse yoze ashobora guhita apfa, yavuze ko afite amakuru ko iyo muntu yoze aba ari kwigabaniriza igihe cye cyo kubaho, ni kenshi yagiye ahunga aho yabaga kubera igitutu cy’abaturage bashakaga kumwoza ku gahato, ariko kera kabaye no kubera izabukuru atari agishoboye kwihagararaho ngo ahangane n’abashakaga kumwoza ku ngufu, yaje kwozwa rero mu mezi make ashize none nk’uko yabyivugiraga ahise apfa.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko akimara kozwa ku gahato yahise arwara bikomeye indwara zirimo iz’ubuhumekero, aza kujyanwa kwa muganga akaba ari naho yaguye.

Umuganga wamuvuye yavuze ko kubera igihe kirekire cyane yamaze atoga, umwanda watumye azana ikindi kintu kimeze nk’undi mubiri wa kabiri, bituma umubiri we utabasha guhumeka ubwawo. Mu gihe cyose, Bwana Haj yari atunzwe n’inyama n’inyama zokeje akazisomesha amazi nayo y’ibiziba yavomaga mu mihanda itandukanye akayashyira mu kajerekani nako gasa nabi kuko ari akari karavuyemo amavuta yo guteka.

Ibiro ntaramakuru bya Iran bivuga ko uyu mugabo atigezae ashaka umugore cyangwa se ngo abyare agire umuryango. Mu buzima bwe yakundaga itabi cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.