Nyanza: Bamwe mu baturage Bimuriye utubari mu Bihuru muri bino bihe byo kwirinda Covid-19

12,054
Kwibuka30

Mu gihe Leta yashyizeho amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bimuriye utubare mu bihuru.

Ibyumweru bimaze kurenga bibiri Leta ifashe ingamba zikaze mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Covid-19, muri izo ngamba Leta yasabye ko ingendo ziva mu Turere zijya mu tundi zihagarara, insengero n’amashuri ndetse n’ahandi hose hashobora guhurira abantu benshi hagomba gufungwa, muri ayo mabwiriza na none yatumye utubare dufungwa, ariko umuntu akaba yagura icyo kunywa ashaka akajya kukinywera mu rugo, mu Karere ka Nyanza rero biravugwa ko bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Nyanza bimuriye utubare mu bihuru byo mu gace kitwa Bishya gaherereye hakurya y’ahari icyuzi bita Nyamagana.

Kwibuka30

Umunyamakuru wa “indorerwamo.com” yageze muri ako gace yavuze ko yahasanze benshi mu bacuruzi benshi basanzwe bacururiza mu isoko ryo mu mugi wa Nyanza ariho bari kunywera inzoga ku buryo wabonaga ingamba zo kwirinda Covid-19 atacyo zibabwiye, ndetse yagerageje kubegera ngo abe yavbavugisha ariko aratinya kuko yabonaga basinze kandi bafite urugomo.

Ku murongo wa Telefoni kuri imwe mu ma radio ya hano mu mugi wa Kigali, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA ERASME yemeye iby’ayo makuru ko koko yamenye ko hari abantu basigaye biherera bakajya mu bihuru akaba ariho bajya kunywera inzoga, ibintu binyuranije n’amabwiriza ya Leta, yakomeje avuga ko abo bose bafashwe ndetse bakaba baraciwe amande ndetse bamwe bakaba barafungiwe muri kasho ya station ya Polisi mu murenge wa Busasamana.

Bwana NTAZINDA ERASME yasabye ubufatanye bw’abaturage mu kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje gusaba abaturage batuye mu Karere ka Nyanza kubahiriza no gukurikiza amabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya icyo cyorezo, yavuze ko uko abaturage batinda kubahiriza ayo mabwiriza ari nako batinda gusubira mu buzima busanzwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.