Nyanza: Gitifu w’akagari n’umugabo we barashinjwa gukubita umwana icyuma

10,761
Kwibuka30

Gitifu w’akagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza we n’umugabo barashinjwa gukubita umwana witwa Nuuru bamuziza ubujura.

Kanyawera Nuuru utuye mu mudugudu wa Kamatovu, mu  Kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, urashinja Gitifu w’Akagari ka Kibinja witwa Clarisse Kayirangwa gukubita umwana we ibyuma bamushinja kwiba. Gitifu ntarafatwa, Meya Ntazinda ngo ibyo kumuta muri yombi ni akazi ka RIB.

mwana uvugwaho gukubitwa n’uriya gitifu yitwa Nuuru Munyehirwe, akaba yarakubiswe ashinjwa ubujura.

Nyina witwa Kanyawera Nuuru avuga ko abo mu muryango wa gitifu Kayirangwa Clarisse( ni ukuvuga we n’umugabo we) bafatanyije gukubita uriya musore ndetse ngo hari n’abandi bantu babibafashijemo.

Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati: “ Umugabo wa Gitifu hamwe na gitifu bantereye umwana icyuma bafatanyije n’abandi bantu. Yashatse kubikora wenyine mbere ntibyamushobokera.”

Avuga ko mbere gitifu yazanye n’umugabo we iwe( kwa Kanyawera) baje kureba umwana wanjye baramubura, akemeza ko uko byagenda kose ibyabaye ku mwana we nawe yabigizemo uruhare runaka.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja ushinjwa gukubira no gukomeretsa uriya musore Clarisse Kayirangwa we yavuze ko ibyo bintu atabyo azi.

Ati: “Ibyo ntabyo nzi n’uwo mwana simuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda abajijwe niba hari icyo azi kuri icyo kibazo yavuze ko akizi, ariko ko abo muri uwo muryango( umuryango ufite umwana wakomeretse)  bajya gutanga ikibazo kuri RIB igakora iperereza.

Meya Ntazinda ati: “ Uwo musore asanzwe avugwa ho ubujura yanajyanwe mu bigo ngoraramuco kenshi.  RIB izakora iperereza kandi icyo twizeza abantu uwabigizemo uruhare azakurikiranwa ahanwe.”

Munyehirwe Nuuru w’imyaka 22 yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ubu   arwariye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Ari ababyeyi be n’abaturanyi nabo babibwiye itangazamakuru ko asanzwe azwiho ubujura ariko batahamya ko yari yagiye kwiba kwa gitifu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.