Nyanza: Hari abana bato cyane batiga ahubwo birirwa basabiriza mu isoko.

2,382
Kwibuka30

Bamwe mu babyeyi bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza baratabariza abana bato bakagombye kuba bari mu mashuri y’inshuke birirwa mu isoko basabiriza umuhisi n’umugenzi.

Abacuruzi bacururiza mu isoko riherereye mu mujyi wa Nyanza, mu Karere ka Nyanza ho mu murenge wa Busasamana baravuga ko babajwe no kubona abana bato bakagombye kuba bari kwiga ariko bakaba birirwa mu isoko basabiriza umuhisi n’umugenzi, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kugira icyo bukora kuko mu myaka mike iri imbere aba bana bashobora kuzaba abajura cyangwa bakaba abanyarugomo bikabije kubera ko ingeso bari gukurana atari nziza.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga mu isoko ry’i Nyanza kuri uyu wa mbere (Ku munsi w’isoko), yasanze abana benshi imbere mu isoko, abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu (5) n’umunani (8) bari gucuruza udukwi, abandi bari gusaba abahisi n’abagenzi, abandi bari gutera amabuye umugabo wari wabimye.

Umwe muri abo bana wavuganye na Indorerwamo.com yavuze ko afite imyaka 7 kandi ko atiga, ahubwo ko aba yazanye na nyina ucuruza avoka mu isoko, nawe akajya gusaba ngo abone ayo acyura, yagize ati:”Ntabwo niga, nzana na mama kuko acuruza avoka, jye mba ndi hano hafi nshaka uwampa amafaranga ntahana

Uyu mwana muto yavuze ko ku manywa arya muri resitora, noneho agatahana na nyina nimugoroba.

Rimwe na rimwe iyo ubimye bagutera amabuye muisoko rwagati

Uwitwa Nizeyimana uvuga ko asanzwe akorera muri iryo soko yagize ati:”Ni ikibazo, aba bana ni benshi, bararenga 30, baba bacuruza udukwi two gufatisha imbabura, abandi baba basabiriza, iyo ubimye baragutuka, kandi ntiwakubita uruhinja nk’uru nguru”

Kwibuka30

Abakora umwuga wo gucuruza inkweto, n’abakora amasaha n’amaterefoni mu isoko, bavuga ko abo bana bibera aho, ngo bahagera saa mbiri bakahava bwije, umwe mu bakora amasaha ariko utashatse ko amazina ye yandikwa hano yagize ati:”Ni benshi pe, ba nyina bakora hano mu isoko, ni ikibazo ku Rwanda rw’ejo, nibikomeza bitya, tuzasanga igihugu gikize ku bajura n’abanyarugomo, ahubwo kibure abayobozi, nawe tekereza abana nkaba batiga, urabona bazavamo iki usibye abicanyi n’abajura?”

Ni abana bato cyane, ndetse harimo n’abana b’abakobwa bakiri impinja

Aba baravuga ko iki kibazo bakibwiye ubuyobozi kandi ko bamaze kuhagera akatari gake ariko bikarangira kidakemutse, yakomeje ati:”Ahubwo mukorere ubuvugizi bano bana, wenda mwebwe ijwi ryanyu ryagera kure, kuko twe twarananiwe, guhera kuri gitifu w’akagari kugeza ku Karere, iki kibazo kirazwi, igiteye agahinda ni uko harimo n’utwana tw’udukobwa”

Hari n’abakora ubucuruzi bwa Resitora bavuga ko naho izo mpinja zihagera, zikabangamira abakiriya baba bari kurya kandi ko n’iyo ubirukanye batagenda.

Twagerageje kuvugana na Meya w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda atubwira ko iki kibazo yari akizi mu myaka ine ishize kandi ko bari baragerageje kugikoraho, kuko bagerageje kububakira amashuri ariko ko niba cyagarutse bagiye kongera kugikoraho mu buryo bufatika, yagize ati:“Icyo kibazo ngiheruka mu myaka ine ishize, ni ikibazo twagerageje gukemura kuko twabubakiye amashuri hano munsi ya Dayenu[…], hari n’abagore bacururiza mu isoko babura abo basiga mu rugo, abana bataha bavuye ku ishuri bagahitira mu isoko aho ba nyina bari”

Meya Erasme uyobora Akarere ka Nyanza

Meya yakomeje avuga ko bagiye gukangurira ababyeyi kujya batahana abana bakareka kuzerera mu isoko, kubwa Meya Erasme arasanga icyo kibazo kidakomeye kuko harimo gukabya kw’imibare y’abo bana, kubwe aravuga ko atari benshi, ikintu gitandukanye n’uko abacuruzi babibona, kuko hari abemeza ko batari munsi ya 30.

Gusa uko biri kose, ikibazo nticyakagombye kuba umubare w’abana b’impinja batiga ahubwo birirwa mu isoko basabiriza ndetse bakanahakorera urugomo, icyakagombye gukorwa mu maguru mashya ni uko buri mwana yakwiga agakurwa mu muhanda no mu isoko, ndetse hakongerwa ubukangurambaga ku babyeyi kuko kino kibazo kidahawe agaciro n’umwanya ntaho u Rwanda rwaba rugana.

Baba banywa n’utuyoga bahawe n’abahisi n’abagenzi
Leave A Reply

Your email address will not be published.