Nyanza: Imiryango 119 yahawe inkoko mu rwego rwo kwirinda ugwingira.

9,742
Kwibuka30

Imirysngo 119 yahawe inkoko zo korora mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Kuri uyu wa gatanu imiryango igera ku 119 igizwe n’abarenga 300 bo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro bahawe inkoko 238 mu Rwego rwo kurwanya no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana mu miryango. Ni inkunga yatanzwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta FXB Rwanda ishami ryayo rya Nyanza.

Kwibuka30

Abahawe inkoko ni abo mu Tugari twa Rukingiro, Munyinya, Masangano, na Shyira. Umwe mu bahawe izo nkoko yatangarije umunyamakuru wacu ko ashimishijwe cyane n’inkoko yahawe kuko izatera amagi bityo bikazatuma abana be bayarya kimwe mu bizafasha kunoza imurire mu muryango we. Madame FLORENCE MUKARWEGO yagize ati:“…twishimiye cyane iyi nkunga twahawe na FXB, ino nkoko izampa amagi nzajya mpa abana…”

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere twazahajwe n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi. Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’inzobere mu mitekerereze buvuga ko imirire mibi igira ingaruka mbi cyane ku mikurire ndetse no ku mitekerereze ya muntu, imigwingire y’umubiri igwingiza n’imikurire y’ubwonko.

Usibye kandi iyo mirenge yahawe izo nkoko zatanzwe muri utwo tugari, muri kino cyumweru gishize indi miryango isaga 200 yahawe inkoko muyindi Mirenge yo mu mujyi wa Nyanza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.