TP MAZEMBE yasezerewe, prezida KATUMBI ahita yirukana uwari Umutoza wayo

13,252
Kwibuka30

Igitego kimwe TP MAZEMBE yo muri Congo Kinshasa yatsinze Raja Cassablanca nticyayifashije kurenga kimwe cya kane, unurakari butuma umutoza yirukanwa

Ku wa gatandatu wo kuri uyu wa 6 Werurwe 2020 nibwo imikino y’igice cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane wa Afrika yagombaga gukomeza, umukino wari utegerejwe na benshi ni uwari guhuza ikipe ya TP MAZEMBE yo muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo yagombaga guhura na Raja Cassablanca yo mu gihugu cya Maroc, umukino ubanza, muri Maroc ikipe ya TP MAZEMBE yari yatsinzwe ibitego bibiri ku busa, MAZEMBE yasabwaga ibitego bitatu ku busa kugira ngo ijye mu kindi kiciro, arikomaze ntibyayikundiye kuko itabashije kubiheraho.

Mu mukino watangiye mu ijoro I saa yine ku kibuga cya MAZEMBE I Lubumbashi, igice cya mbere cyarangiye amakipe yose nta nimwe itsinze indi nubwo wabonaga MAZEMBE iri hejuru gato y’Abarabu bo muri MAROC. igice cya kabiri ikipe ya RAJA CASSABLANCA yaje ifite umugambi wo kugarira cyane bituma MAZEMBE ikinira ku kibuga cyayo cyane, ibintu byatumye MAZEMBE ibona penaliti ku munota wa 67, maze JACKSON MULEKA ayishyiramo neza, kiba kibaye igitego kimwe ku busa. Ikipe ya MAZEMBE yakomeje gusatira cyane ariko ibuzwa amahirwe na ba myugariro ba Cassablanca bakiniraga cyane inyuma, umupira urangira kuri icyo gitego kimwe ku busa, ibintu bitahaye amahirwe Mazembe yo gukomeza mu kindi kiciro cy’ayo marushanwa ya CAF Champions League.

Kwibuka30

Byari ibyishimo byinshi ku ikipe ya RAJA CASSABLANCA ubwo umukino wari urangiye.

Nyuma y’umukino Prezida w’ikipe ya TP MAZEMBE bwana MOISE KATUMBI yahise asezerera umutoza wayo Bwana Mihayo PAMPHILE ndetse n’uwari umwungirije, Bwana KATUMBI yashyizeho uwari umuyobozi wa tekiniki muri iyi kipee Bwana DRAZEN FRANCO wari waraje muri iyo kipe mu kwezi kwa mbere.

Pamphile MIHAYO nyuma yo gutsindwa yahise asezererwa

Bwana PAMPHILE MIHAYO wahoze akinira ino kipe mu myaka yashize, yaysifashije gutwara ibikombe bya Super Coupe mu myaka ya 2010 na 2011 ndetse na Champions league ya Africa mu mwaka wa 2015, yagizwe umutoza mu mwaka wa 2017, yashinjwaga kuba atarifashishije kizigenza w’iyi kipe MPUTU TRESOR mu mukino wa mbere, ibuntu we yavuze ko ari impamvu z’ikinyabupfura gike n’ubwishongozi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.