Nyanza: Ministre SHYAKA na guverineri basuye abaturage bashishikariza babashishikariza gukunda umurimo.

7,885
Image

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Pr Shyaka Amnastase aherekejwe na guverineri w’intara y’amagepfo na meya w’Akarere ka Nyanza, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama basuye imirenge ibiri yo muri ako Karere ka Nyanza ariyo Kibirizi na Ntyazo.

Mu ijambo rye ry’ikaze, umuyobozi w’Akarere yabanje gushimira abaturage uburyo bakomeje kwitwara mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, maze asaba abtaurage guha ikaze abashyitsi bari babagendereye.

Mu ijambo rye, guverineri Alice KAYITESI yunze mu rya Meya ndetse abakangurira gukomera ku mahame yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko ari kimwe mu bihangayikishije igihugu n’isi muri rusange.

Image

Abaturage bari bagerageje kwitabira banubahiriza amahame yo kwirinda icyorezo cya coronavirus

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu ari naho naho inzego z’ibanze zibarizwa, yasabye abaturage bo muri iyo mirenge yombi kurangwa n’umuco wo gukunda umurimo bagakura amaboko mu mifuka bagakorera ingo zabo n’igihugu mu rwego rwo kwiteza imbere bakava mu bukene.

Prof Anastase yongeye yungamo muyo abamubanjirije bavuze asaba abaturage kwirinda icyorezo cya covid-19 ndetse abasaba kwirindira umutekano ubwabo, bakabiha agaciro, kubwa Anastase, umuturage we ubwe niwe wagombye gufata iya mbere mu kwirindira umutekano no guharanira kuwugeraho.

Image

Comments are closed.