Nyanza: Mme Speciose warwaraga isereri bamusanze mu murima yashizemo umwuka

9,301

Mu mudugudu wa Kadusenyi mu Kagali ka Mubuga, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, mu murima hasanzwe umurambo w’umukecuru.

Amakuru y’urupfu rutunguranye rw’umukecuru witwa MUKANDINDA Speciose w’imyaka 66 y’amavuko wari  yamenyekanye  kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 ahagana saa yine za mugitondo.

Yasanzwe mu murima we w’ibishyimbo yapfuye, yari yagiye gusarura imyaka (ibishyimbo).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Rwabicuma, Ngirinama David yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bakimara kumva urupfu rutunguranye rw’uriya mukecuru bihutiye kujya kureba aho byabereye.

Ati “Abaturage badutabaje batubwira ko hari umukecuru basanze yapfuye, twihutira kujyayo natwe tubibwira inzego z’umutekano ngo zize gukora iperereza.

Ngirinama avuga ko kugeza ubu bataramenya icyo nyakwigendera yazize, ariko hakekwa ko ari uburwayi.

Abaturage bababwiye ko yari asanganywe uburwayi bw’isereri amaranye iminsi, bagakeka ko bushobora kuba bwaturutseho urwo rupfu kuko, nta muntu ukekwa bari bafitanye ikibazo.

Comments are closed.