Nyanza: Perezida Kagame yahaye Meya NTAZINDA icyumweru kimwe ngo abe akemuye ibibazo by’abaturage bitaba ibyo akaza kugira ibyago

19,126
(Picture: Credit goes to igihe.com)

Ku munsi wa kabiri ari mu rugendo mu Ntara y’amajyepfo yumva anakemura ibibazo by’abaturage, Perezida Paul KAGAME yababajwe n’ikibazo cy’umubyeyi warangaranywe igihe kirekire maze asaba Meya w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme kugikemura bitaba ibyo akaza kugira ibyago.

Guhera ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 25 Kanama 2022 nibwo Nyakubahwa perezida wa Republika Paul KAGAME yatangiraga urugendo rugamije kumva no gukemura ibibazo by’abaturage akenshi baba bararangaranywe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, uru rugendo yarutangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, akaba yarukomereje uyu munsi kuwa gatanu mu Karere ka Nyamagabe, naho ejo kuwa gatandatu akaba azakomereza mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba.

Ni urugendo rwashimwe n’abaturage kuko usibye kuba bari bamukumbuye, yagiye akemura ibibazo byari byarabaye agatereranzamba, ibindi nabyo agasiga abihaye umurongo, hari n’aho yagiye asezeranya gukurikirana ikibazo we ubwe, nk’ikibazo cy’aba motard kimeze nk’icyari cyarananiranye, we ubwe akaba yaravuze ko azakigiramo.

Kuri uyu munsi yari mu Karere ka Nyamagabe, Ubwo Perezida wa Repubulika yariho yakira ibibazo by’abaturage, yakozwe ku mutima n’ikibazo cy’umubyeyi waje aturutse mu Karere ka Nyanza wavuze akarengane yakorewe ariko inzego z’Akarere zihitamo kumwima amatwi zikamurangarana, uwo mubyeyi yagize ati:”Nyakubahwa perezida, twebwe abapfakazi n’impfubyi za jenoside turagushima cyane kuko wadukuye habi, gusa nagize ikibazo mu muryango nashatsemo barashira bose muri jenoside, nsigarana abana 2 n’umugabo uva inda imwe n’umugabo wanjye, ….yafashe isambu yacu ubwo hazaga iyimura ry’abaturage, ayiha Leta ubu akaba ari naho bubatse gereza ya Nyanza (I Mpanga), jye n’abana banjye tubayeho nabi kandi we baramuhaye ingurane y’iyo sambu, amafranga yose yarayariye nta na rimwe yaduhaye, ubu tukaba tumerewe nabi, ikibazo nakigejej kenshi ku buyobozi ariko baranga barandangarana kugeza ubu, …”

Uyu mubyeyi yavuze ko yageze ku buyobozi kenshi asaba ko bamurenganura ariko bakamurangarana kugeza ubwo inzara yenda kumwica we n’abana be

Uyu mubyeyi biboneka ko yari ababaye kuko byamusabye kuva mu Karere ka Nyanza agasanga perezida mu Karere ka Nyamagabe, yakomeje avuga ko yagerageje kurega umugabo wabo guhera mu mudugudu, mu kagali, mu rukiko rw’ibanze no mu rwisumbuye i Nyamirambo hose amutsinda ariko kugeza ubu akaba atari yarenganurwa mu myaka myinshi ishize atarahabwa ubutabera.

Perezida yahise abaza Meya NTAZINDA Erasme uyobora Akarere ka Nyanza niba ibyo bintu abizi, undi avuga ko icyo kibazo yari asanzwe akizi, yagize ati:”…nibyo nyakubahwa perezida wa repubulika, icyo kibazo turakizi, koko yaramutsinze mu nzego zose, ariko tukaba twarashakishije imitungo y’uwo mugabo wabo MUSABYIMANA Emmanuel dusanga nta mutungo n’umwe umwanditseho…”

N’umubabaro mwinshi Perezida Kagame yamubajije niba uwo mugabo wabo agihari, undi (Meya) yemera ko ahari, ikintu cyababaje Perezida kuko yahise yumva harimo uburangare bukabaje, ahita ababaza impamvu batagize icyo bamukoraho, ko ahubwo uwo yari akwiye kuba muri prison, perezida ati:”Uwo mugabo arahari nawe urahari,…ubwo se icyo wafashije gukemura wowe ni iki” Meya avuga ati:”Turaza gufatanya na polisi tugikemure…” Maze perezida amubaza icyo yari ariho rakora muri icyo gihe cyose.

Perezida Paul KAGAME yatanze icyumweru kimwe gusa icyo kibazo kikaba cyakemutse bitaba ibyo bakagira ibyago

Perezida Kagame yahise avuga ko ibyo byerekana ko Akarere gafite ibibazo byinshi bidakemurwa n’abayobozi, yibaza impamvu impfubyi n’abapfakazi badafashwa mu Karere. Perezida KAGAME yakomeje kutanyurwa n’ibisobanuro umuyobozi w’Akarere yatangaga kuko yamubwiraga ko agiye kugikoraho, mu gihe perezida we yababajwe n’uburyo abayobozi bicarana ibibazo by’abaturage ariko ntibabikemure, ati:”Koko Meya, kiriya kibazo wari ukizi ariko ukiyicarira gusa nka meya…mwirirwa mwiyicariye gusa mukananirwa gukemura ibibazo by’abantu? Ibi nibyo navuze, ubanza ariko mutumva!”

Perezida Paul ati:”Abantu bazajya birirwa babiruka inyuma kuzarinda banoboka koko mwiyicariye mu biro nkaho mudafite ibyo mukora?

Meya NTAZINDA Erasme ubwo yariho atanga ubusobanuro ariko ntibunyure perezida

Umuyobozi w’Akarere n’abandi bose barebwa n’icyo kibazo basabwe gukemura icyo kibazo cy’uwo mubyeyi bitarenze icyumweru kimwe, yagize ati:”…mu cyumweru kimwe gusa ndaza kubaza ikibazo cy’uriya mubyeyi ninsanga kitarakemuka muzagira ibyago” Akimara kuvuga atyo, abaturage bamuhaye mashyi nk’ikimenyetso cy’uko banejejwe n’uburyo perezida yitaye ku muturage mu gihe abamwegereye (umuturage) baba bamuringanye.

Impungenge nyinshi kuri uriya mubyeyi wagejeje ikibazo kuri perezida

Nyuma yo gutanga ikiriya kibazo cye kuri perezida wa repubulika, twashatse kumenya niba nta mpungenge z’umutekano we afite, ariko nttwabashije kumufatisha ku murongo wa terefone ye igendanwa, gusa umwe mu bantu begereye umuryango we ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ngo batangiye kumuhamagara, yagize ati:”Oya, nta mvugo yo kumutera ubwoba bigeze bamubwira, ariko nabyo ntawabyizera kuko byababaje abayobozi benshi, ubu muri uno mujyi wa Nyanza niyo nkuru iri kuvugwa gusa, ngo yatanze meya, ubwo rero urumva ko bitazamworohera, rwose jye twavuganye, yambwiye ko hari abayobozi benshi batangiye kujya bamuhamagara bamubaza makuru ariko atari ayo kumukemurira ikibazo…

Gusa ikimenyerewe, ni uko rimwe na rimwe iyo umuturage yatanze amakuru atajyanye n’ibyiza bitaka agace atuyemo afatwa nk’umwanzi wa gahunda za Leta. Ikibazo cyo kuba perezida wa repubulika yakivuzeho kigomba gukemuka, ariko rero ubuzima n’ubwisanzure bw’uriya mubyeyi nyuma yo gukemurirwa ikibazo buzaba bumeze bute mu mibanire ye n’abandi” ese mama bizamworohera kujya gusaba serivisi mu buyobozi? Ese azakirwa ate aramutse agiye nko mu kagali gusaba serivisi? Tubitege amaso.

Gusa, ni kenshi twagiye tugaragaza ibibazo by’akarengane, ruswa ikorwa cyane cyane mu gisata cy’amashyamba no mu gisata cy’uburezi , icyenewabo mu kazi, uburyo abaturage badakemurirwa ibibazo ku gihe, serivisi mbi mu mirenge cyane cyane iyo hirya y’umujyi ndetse no ku biro by’Akarere rimwe na rimwe, kwamburwa amasambu ku gahato, gukubitwa na bamwe mu bayobozi, inzara n’imirire mibi, umwanda mu bice by’umujyi, n’ibindi byinshi bitanogeye amaso n’amatwi ariko bigakomeza kwanga gukemuka, gusa ubu twizeye ko noneho Akarere n’izindi nzego zose zigashamikiyeho (Ari imirenge n’utugari) bazikubita agashyi ndetse bakegera umuturage bakareka kumusuzugura, bakagabanya intera ndende bashyize hagati yabo n’umuturage bashinzwe kuko iyo babikora nabi baba batukisha umuyobozi w’Akarere nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda ngo:”ZITUKWAMO NKURU”

Comments are closed.