Nyanza: REB yatanze ibitabo 21,577 ku mashuri y’inshuke yo muri ako Karere.

9,594
Image

Kuri uyu wa kane, urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze rwatanze ibitabo birenga ibihumbi bibiri ku mashuri y’inshuke yo mu Karere ka Nyanza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 14 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB rwakomereje mu Karere ka Nyanza igikorwa cyo gutanga no gukwirakwiza ibitabo mu mashuri y’inshuke aho urwo rwego rwatanze ibitabo bigera ku bihumbi 21,577, ikintu cyashimishije bamwe mu barezi ndetse n’ababyeyi b’abana utibagiwe abagenerwabikorwa aribo banyeshuri biga mu mashuri y’inshuke.

Umwe mu barimu wigisha muri kimwe mu bigo byahawe ibitabo ariko utifuze ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko anejejwe n’icyo gikorwa kuko bizoroshya akazi ndetse kigafasha umunyeshuri mu ivumburamatsiko ry’umwana wigaga nta gitabo na kimwe, yagize ati:”Ni ikintu cyiza cyane rwose, twavunikaga cyane, kandi kumvisha umwana ikintu atareba amashusho biravuna ndetse n’umwana ubwe wabonaga asinzira”

Mukamurangwa Monique, Umuyobozi wa EP Kavumu Adventist, yemeza ko ibi bitabo bizahindura imyigire n’imyigishirize, ndetse ko uburyo bw’amashusho bikozemo ari bwiza kuko no mu bisanzwe abana bakunda amashusho, Yagize ati: “Nakunze ko muri ibi bitabo harimo amashusho menshi kandi buriya abana bafata vuba iyo ibyo biga bihujwe n’amashusho basanzwe babona”

Image

Mukamurangwa Monique yashimiye cyane abatanze ibitabo ndetse akaba abona bizafasha abana cyane.

Mukamurenzi Donatha umwe mu babyeyi barerera muri kimwe mu bigo byahawe ibitabo yavuze ko nawe yanejejwe cyane n’icyo gikorwa, yagize ati:”Mu by’ukuri simbizi neza, ariko ubanza harimo akabako k’Akarere, ndashima rero uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, nagize amahirwe nyuzamo amaso, nizeye ko bizafasha abana bacu mu kuzamura ireme ry’uburezi”

Biteganijwe ko muri kino gikorwa cya REB hazatangwa ibitabo byose hamwe bigera ku bihumbi 647,000 mu gihugu cyose ariko bikazahabwa amashuri y’inshuke gusa.

Ikibazo cy’ibitabo cyakomeje kuba imbogamizi no mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye rimwe na rimwe ugasanga ibyo bitabo birimo amakosa ku buryo byagiye bisubizwa kenshi, ikindi hari ubwo wasangaga ibirimo bidahuye n’ikigero umwana agezemo, ikintu bamwe mu barezi bakomeje kwinubira, gusa abo bireba bose bakomeje kwizeza ko ibirimo birasohoka ubu ngubu hirinzwe amakosa, ndetse harebwa no ku bushobozi bw’umunyeshuri.

Comments are closed.