Nyanza: SOFIYA yongeye gutorerwa kuyobora urugaga rw’abikorera mu myaka 3 iri imbere

7,064
Image

Madame Mukarurangwa Sophie yongeye gutorerwa kuyobora urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyanza kuri manda ya kabiri izamara imyaka itatu

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Werurwe 2022, mu cyumba mberabyombi (Grande Salle) ya Ecole des Sciences Louis de Montfort mu Karere ka Nyanza habereye amatora yari agamije gusimbura no guhitamo abayobozi bashya b’urugaga rw’abikorera PSF mu Rwanda ariko bo mu Karere ka Nyanza.

Bidatunguranye, uwitwa MUKARURANGWA Sophie niwe wongeye gutorerwa kuyobora urwo rugaga kuri manda ye ya kabiri nyuma yo kuyobora iya mbere yari imaze imyaka itatu.

Ku murongo wa terefoni, madame MUKARURANGWA Sophie yaganiriye n’umunyamakuru wa indorerwamo.com avuga ko ashimiye abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera bongeye kumugirira icyizere bakamutora kuri manda ya kabiri, ndetse abizeza ubufatanye no kubaba hafi bishoboka mu rwego rwo guteza imbere abikorera muri ako Karere ka Nyanza.

Madame Sophia uzwi cyane muri ako Karere yavuze ko manda ye ya mbere yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bituma imwe mu mishinga yari yarashyize imbere idashyirwa mu bikorwa nk’uko yari yabitekereje, yagize ati:”Twakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, abacuruzi ntibakoraga bisanzuye kubera gahunda ya guma mu rugo twamazemo hafi amezi 7, niyo bakoraga basabwaga gukora ari bake kandi bagakora amasaha make, byatumye ibyo twateganyaga kugeraho byose tutabigeraho ariko ubu hari icyizere ko bizagerwaho ku bufatanye n’abanyamuryango b’urugaga aribo bacuruzi ndetse n’Akarere kadasiba kutuba hafi”

MUKARURANGWA Sophie yavuze ko kuri ino manda atorewe azakangurira abikorera bo mu Karere kurangwa na innovation (Guhanga udushya) kuko aribyo bikurura abaguzi, ndetse akaba ashyize imbere cyane ikintu cyo gukangurira abikorera guhanga imishinga mishya y’iterambere no gukorera hamwe kuko byihutisha iterambere, ati:”Nzashishikariza abikorera gukunda umurimo bakirinda ubunebwe, bagahanga udushya kuko bituma umuguzi anyurwa bityo akongera akagura, ni byiza kandi ko abikorera bacu mu Karere batekereza guhanga imishinga mishya y’iterambere ndetse bagakorera mu mashyirahamwe kuko ari kimwe mu byihutisha iterambere”

Aya matora yari yitabiriwe na NTAZINDA Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wibukije abikorera ko umuhigo wa mbere bafite ari ukuzamura ubukungu bw’Akarere bafatanyije n’ubuyobozi bakareshya abandi bashoramari benshi.

Image

Meya Ntazinda yibukije abikorera bo mu Karere ka Nyanza gufatanya n’Akarere mu kureshya abandi bashoramali

Bwana Erasme yagize ati:”Mufite inshingano zo guteza imbere Akarere, kandi natwe nk’Akarere tubijeje kubaba hafi, ikindi ni ugukomeza gutekereza uburyo bwo kureshya abashoramali bagashora imali mu Karere kacu, dufatanije twagera kuri byinshi”

Madame Sofiya yavuze ko azibanda ku yindi mishinga igamije guha akazi abantu benshi cyane cyane urubyiruko nk’ahari agakiriro ka kijyambere mu murenge wa Busasamana, ahatanzwe akazi ku rubyiruko rutari ruke rwo muri ako Karere, ndetse akaba yizeye ko n’uruganda rukora imyenda rugiye gutangira gukorera muri ako Karere ruzatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

“UBUKENE” ikibazo cy’ingutu kizabangamira abayobozi bashya b’urugaga

Madame MUKARURANGWA Sophie azahangana cyane n’ikibazo cy’ubushobozi bw’abatuye mu Karere ka Nyanza bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kugura, ikintu gishobora kudindiza n’abikorera, ibyo ni ibintu bigaragarira mu isoko rya Nyanza ryaremaga kabiri mu cyumweru ukabona umujyi washyushye, ariko ubu iyo minsi ibiri y’isoko ukaba utabasha kuyitandukanya n’indi minsi, uwitwa Murekezi yagize ati:”Nibyo koko Sofiya azahura n’ikibazo gikomeye kuko i Nyanza nta mafranga ahari, nawe kandi arabizi kuko aracuruza, ni ibintu byatangiye mbere ya covid-19, ugeze mu isoko nibwo ubibona neza, nta bantu bakibamo, nta baguzi yewe nta n’abagura”

Undi witwa Jackson uvuga ko amaze imyaka irenga 20 akorera i Nyanza ati:”Nyanza yari iya kera, nta mafaranga arimo, ubu umunsi w’isoko ntiwawutandukanya n’indi minsi, n’ubashije gukora ntabimaramo imyaka irenga itanu ataravamo cyangwa ugasanga yaraguye bigaragara, fata urugero rwa Pandijeni, ubuse urambwira ko imali yari afite mu myaka ine ishize ikiri kwa kundi, reba na Vincent, kwa Karangwa ho urahazi, ubu bavuye mu kibuga kandi bari abakire bazwi mu mujyi”

Image

Abantu benshi bemeza ko Nyanza wari umujyi wa caguwa bizwi mu gihugu, rero ko kuva caguwa yacibwa intege mu gihugu kubera gahunda ya made in Rwanda, benshi mu bacuruzi i Nyanza baguye hasi kuko nko ku munsi wo kubomora ama baro habaga haje abantu benshi cyane bo mu bice byinshi kandi bitandukanye byo mu gihugu baje kurangura caguwa, abo nibo bavagamo n’abandi baguzi b’ibintu bitandukanye ndetse ugasanga bashyuhije uwo mujyi ubumbatiye menshi mu mateka y’igihugu.

Ariko nubwo bimeze bityo, Akarere kasabye abafite ibitekerezo byunguka kujya bagana inzego z’urugaga bityo bakarebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo guteza imbere umuturage no kumwongerera ubushobozi bwo gukora.

Twibutse ko komite nyobozi ya PSF yataye itowe igizwe na presidente MUKAKARANGWA Sophie akaba ari nawe muyobozi, Bwana NZARAMYIMANA Sixbert ushinzwe umutungo, na madame MUKANKUSI Alphonsine ufite clinique muri ako Karere nawe watorewe umwanya w’umwanditsi.

Image

Comments are closed.