Perezida wa Ukraine yarakariye OTAN ko yanze kubuza indege z’Uburusiya kuguruka mu kirere cya Ukraine

8,326
Kwibuka30

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yibasiye mu ijabo ry’uzuye uburakari Umuryango wubwirinzi w’Uburayi na Amerika OTAN/NATO ku kuba baranze gushyira mu bikorwa itegeko rikumira indege kuguru mu kirere cya Ukraine.

Umwanzuro w’agace katagurukwamo indege ( a no-fly zone) ubuza indege zose zitabyemerewe kuguruka mu kirere cya Ukraine.

Kwibuka30

Ari i Kyiv, Perezida Zelensky yavuze ko kwanga gufata uyu mwanzuro byahaye Uburusiya uburenganzira bwo gukomeza kurasa ibisasu ku mijyi n’ibyaro muri iki gihugu.

OTAN yo yavuze ko gufata umwanzuro w’agace katagurukwamo indege( a no-fly zone) byazana guhangana n’Uburusiya, gusa perezida Zelensky ahakana ko uyu mwanzuro ufashwe habaho guhangana hagati y’Uburusiya na NATO.

Mu mvugo yuje uburakari, Perezida Volodymyr Zelensky yabwiye NATO ati”Abanantu bose bazapfa kuva uyu munsi, bazaba bapfuye bitewe namwe, kubera intege nke zanyu, kubera kudashyira hamwe kwanyu”.

Ejo kuwa gatanu, Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stotenberg yaburiye ko gukoresha umwanzuro w’agace katagurukwamo indege( a no-fly zone) bishobora gutuma habaho intambara yuzuye ku mugabane w’i Burayi yakwinjiramo ibihugu byinshi, bigatuma abantu benshi bahazaharira.

Comments are closed.