Nyanza: Ubuyobozi buri gufunga umuturage wese utaratanze umusanzu w’amafaranga muri ‘Ejoheza’

3,279

Hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’icyemezo ubuyobozi bw’Akarere buherutse gufata bwo kujya bafungira mu mazu y’inzererezi umuturage wese utari watanga umusanzu muri ‘ejoheza’

Imwe mu miryango y’abaturage batuye mu Karere ka Nyanza, cyane cyane abo mu mirenge ituriye umujyi nka Busasamana, Kigoma, Mukingo, Cyabakamyi iravuga ko ibangamiwe no kuba bahozwa ku nkeke n’abayobozi b’inzego z’ibanze babahatira gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kigega Ejoheza ku buryo basanze utarawutanze ujyanwa gufungirwa mu bigo by’inzererezi bizwi nka transit.

Amakuru yo kwizerwa atugeraho, ni uko umukwabu w’inzu ku yindi watangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Nzeli 2024 mu mirenge hafi ya yose yo mu Karere ka Nyanza, bakanibanda ahateranira abantu benshi cyangwa bagatega ku munsi w’isoko.

Umwe mu babyeyi twahuriye ku biro by’umurenge wa Kigoma kuri uyu wa kane taliki ya 26 Nzeli 2024 avuga ko icyari kimujyanyeyo ari ugusaba ko umugabo we arekurwa kuko atari inzererezi, yagize ati:”Umugabo wanjye yari yazindutse ajya kurema isoko ry’i Nyanza, afatwa na DASSO hano haruguru y’ikigo, nibyo koko nta musanzu wa Ejoheza turatanga, ariko nta n’amakuru yabyo dufite, babanze badusobanurire niba ari byiza tuzabijyamo, ariko umugabo wanjye nta cyaha na kimwe yakoze ku buryo yajya gufungwa nk’inzererezi, aratuye kandi afite umuryango

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko amakuru afite ari uko umugabo we yajyanywe ahazwi nk’i Ntyazo aho bafungira inzererezi.

Abandi baturage bo mu murenge wa Busasamana, Kigoma, Ntyazo, bo baravuga ko ari gahunda imaze iminsi ihari ndetse ko ubuyobozi butita mu kubanza gusobanurira abaturage ubwiza bw’icyo kigega, ahubwo ngo iyo basanze utarayatanze, nta n’ayo ufite ako kanya ufungwa kugeza ubwo umusanzu wawe ubonekeye.

Uwitwa Habanabakize ucururiza mu isoko rya Nyanza yagize ati:”Niko bimeze, turayatanga da, guhera ku wa mbere DASSO n’abakozi bo ku murenge batangiye gutega mu mayira yose yinjira mu mujyi rwagati, utayafite bakujyana ugafungirwa hariya hafi y’umurenge kugeza uyabonye, wakomeza kuyabura mu gitondo bakujyana muri transit ukitwa inzererezi”

Bamwe mu baturage twahuriye i Nyanza mu mujyi barahamya ko gahunda ya Ejoheza ari nziza, gusa ikibura ni ubukangurambaga buhagije, bagasaba ko aho kwihutira gufunga abantu cyangwa bakabategera kuri serivise za Leta ahubwo bakagombye kwegera abaturage bagasobanurirwa ibyiza bya buri gahunda ya Leta. Uyu yitwa Dancilla MUKAMISHA atuye i Nyanza, mu murenge wa Busasamana ati:”Jye nagize amahirwe mbyumva kuri radiyo, ni gahunda nziza, nta n’uwayanga rwose, ahubwo abayobozi bareke kutuyoboza inkoni y’icyuma, batwegere batubwire ibyiza bya gahunda za Leta aho kudufunga

Amakuru dufite ariko adafitiwe gihamya, ni uko kugeza ubu abafashwe bagera kuri 45, muri bo 10 bamaze kugezwa mu bigo by’inzererezi, bikavugwa ko impamvu inzego z’ibanze ziri gushyira imbaraga zidasanzwe mu kubahisha gahunda za Leta mu baturage biterwa n’imibare Akarere kagiye gashyira mu mihigo itandukanye umuturage atagishijwe inama, bityo mu gushaka kuyesa bagakoresha izo mbaraga benshi bavuga ko ari iz’umurengera.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere kuri kino kibazo ariko igihe cyose twahamagaye numero yabo ntitwabonye utwitaba.

Comments are closed.