Wa mudepite uherutse kwegura kubera ubusinzi yasabye perezida n’Abanyarwanda imbabazi.

7,028
Kwibuka30

Dr Gamariel uherutse kwegura kubera gufata agatama ku rwego rukabije, yandikiye perezida wa Repubulika amausaba imbabazi ndetse ahiga kutazongera kunywa inzoga.

Nyuma yo kwandika ibaruwa yo kwegura mu nteko ishingamategeko kubera imyitwarire y’ubusinzi itavuzweho rumwe na benshi, kubw’ubu Dr Gamariel Mbonimana abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yasabye imbabazi perezida wa repubulika ndetse agambirira kutazongera gusoma ku nzoga.

Kwibuka30

Mu butumwa bwe, Dr Gamariel yagize ati:”Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda muri rusange mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”

Uyu muyobozi yagarutsweho na nyakubahwa perezida wa repubulika ubwo yariho asoza ihuriro ry’umuryango Unity Club, icyo gihe perezida n’ubwo yirinze kuvuga izina, yavuze ko hari umwe mu bayobozi umaze gufatwa kenshi mu ikosa ryo gutwara imodoka kandi yasinze, ni ikibazo perezida yamazeho umwanya munini ahubwo abantu bakomeza gusigara mu rujijo bibaza uwo mu depite wo ariwe, ntibyatinze kuko bukeye bwaho, Dr Gamariel yahise yandika yandika ibaruwa yegura ku mwanya we mu nteko inshingamategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.