Benshi mu bakunzi ba Ruhago ntibumva impamvu FERWAFA itari gufasha abanyamuryango bayo mu bihe nk’ibi

7,420
Kwibuka30
FERWAFA -Resolutions of the 2019 FERWAFA Ordinary General Assembly

Mu gihe FERWAFA yakomeye ku gitekerezo cy’uko nta mafranga ifite yo kugoboka amakipe, benshi bakunzi ba ruhago barasanga ari ugutererano abanyamuryango bayo mu bihe nk’ibi bikomeye.

Birakomeye ko wamara umunsi wose utumva amakuru ku bijyanye n’icyorezo cya coronavirus kubera uburyo ihungabanije ubukungu n’imibereho y’abatuye iyi, ibigo byinshi by’ubucuruzi byarafunze, abantu barenga amamiliyoni batakaje akazi muri ibi bihe byo kwirinda covid-19. Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi narwo rwakomwe mu nkokora n’ubukana bw’iki cyorezo ku buryo zimwe mu nganda bizagorana ko zibyutsa umutwe nyuma y’ibi bihe bya covid-19

BYIFASHE BITE MURI RUHAGO MU RWANDA?

Ruhago nka kimwe mu bikorwa byitabirwa na benshi mu Rwanda yagizweho ingaruka kuko kugeza ubu amakipe agera kuri 11 kuri 16 yo mu kiciro cya mbere ari mu bibazo ku buryo menshi yagiye asesa amasezerano yari afitanye n’abakozi bayo ku buryo bw’agateganyo, ndetse menshi mu makipe atari kubona imishahara y’abakinnyi, mu bushakashatsi bwakozwe na indorerwamo.com buragaragaza ko 13 mu makipe yo mu kiciro cya mbere abereyemo ibirarane by’amezi hagati ya 4 na 6. Nka RAYON SPORT ikipe isanzwe ifite abakunzi benshi mu gihugu ifitiye abakinnyi n’abakozi bayo ibirarane by’amezi ane, MUKURA VS yo ikaba iheruka guhemba abakinnyi babo ukwezi kwa 11 umwaka ushize, n’andi makipe menshi mu kigero cy’ayo mezi y’ibirarane.

Amakipe aratabaza, agasaba ubufasha kuri FERWAFA

Amakipe menshi arasanga FERWAFA yagombye gufasha abanyamuryango bayo muri ibi bihe bigoye. Mu minsi ishize, Prezida waRAYON SPORT Bwana SADATE MUNYAKAZI yavuze ko FERWAFA ikwiye gukora mu gaseke kayo ikareba uko igoboka amakipe. Umwe mu bayobozi b’imwe mu makipe yo kiciro cya mbere hano mu Rwanda yagize ati: Nizeye ko FERWAFA igiye kugira icyo idukorera, byibuze itange ibiribwa ku makipe natwe duhe abakinnyi bacu kuko nabo bari mu kiciro cy’abarya aruko bakoze Undi mukinnyi wa MUKURA utashimye ko dutangaza amazina ye yagize ati:”Natwe dufite ibibazo, tumaze amezi tudahembwa, icyo tubona ni primes gusa, kandi ba mudugudu ntibadushyira ku rutonde rw’abafashwa kuko baba bazi ko twakize” Benshi mu bayobozi basaba ko FERWAFA yagira icyo ibafasha muri ibi bihe babishingira ko hari andi mashyirahamwe yagiye afasha abanyamuryango bayo, bakemeza ko FERWAFA itabura amafranga yo kugoboka amakipe ariyo abanyamuryango bayo.

Kwibuka30

FERWAFA yavuze ko bidashoboka kubera ko nta mafranga na make ifite mu kigega cyayo

Uwayezu Regis Francois niwe watsindiye kuba umunyamabanga wa ...

Umunyamabanga wa FERWAFA yongeye ashimangira ko FERWAFA Idafite amafranga yo kugoboka amakipe

Bwana UWAYEZU FRANCOIS REGIS mu kiganiro yahaye radio10 yavuze ko mu mafranga FERWAFA Ikoresha ntayo yigeze iteganiriza ubufasha ku makipe mu bihe nk’ibi ngibi, yagize ati:…nta mafranga ari mu isanduku ya FERWAFA, amafranga yose afite icyo yateganirijwe kandi gukora icyo yateganirijwe” Yakomeje avuga ko kandi ibyo bintu byavugiwe mu nteko y’abanyamuryango bayo yabaye mu mwaka ushize, icyashoboka gusa ari ukubakorera ubuvugizi, cyangwa haramutse hagize icyo FIFA cyangwa CAF itanga mu izina ry’ubufasha aribwo bagira icyo bamarira amakipe.

Benshi mu bakunzi ba ruhago ntibemeranywa na FERWAFA

Mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa mbere kuri radio 10, Sidik na Mugenzi we Jean Luc bamwe mu basesenguzi bakomeye mubya ruhago hano mu Rwanda, bavuze ko bitumvikana ukuntu ikigo nka FERWAFA kigenerwa akayabo ka miliyoni y’amadorari (1,000,000 USD) buri mwaka n’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku isi FIFA yaburamo amafranga na make yo kugoboka abanyamuryango. Uwitwa HAKIM MURENGEZI (ni izina duhisemo kuko yanze ko tumutangariza amazina ye), yavuze ko muri buri mukino FERWAFA ifatamo 6.5% y’ayinjiye muri buri kibuga, kubwe asanga ubwayo ayo mafranga ari menshi ku buryo ataburamo ayo ifatamo ngo ibe yafashisha abakinnyi muri bino bihe. Uwitwa KARIM Radjab, yagize ati:”Ntibyumvikana ukuntu mu ngengo y’imali ya Miliyari 6 FERWAFA yaburamo amafranga yo gufasha amakipe, kandi usibye n’ayo binjiza mu bibuga, hari n’imisanzu y’abanyamuryango ya buri mwaka, ibyo bavuga ko ayo mafranga yateganirijwe amakipe y’abana n’abagore ntibyumvikana kuko tumaze imyaka ayo makipe n’ubundi adategurwa….” Uwitwa GAKARA kuri commentaire ye ya facebook, yagize ati:”Mu by’ukuri jye ndi umufana uzwi mu ikipe ya APR, wenda ikipe yanjye nta kibazo ifite, ariko FERWAFA nayo ntikabye, ntigatume abantu bacika ururondogoro rwose, usibye nayo hari n’ibindi bigo bisanzwe biri gufasha abantu, ariko kugeza ubu ntiturumva FERWAFA yatanze n’ikiro cya kaunga ku muturage uwo ariwe wese”

Ni benshi bagiye bavuga ko bitumvikana na gato ko FERWAFA yabura icyo ifashisha abanyamuryango bayo, ni ikibazo kizakomezwa kuvugwa ubu na nyuma ya Covid-19, gusa birasaba ko n’abanyamuryango bazajya bagira icyo bavuga mu gihe habaye inama y’inteko rusange ku buryo bagomba kurengerwa nabo mu bihe bitandukanye, cyane ko Bwana Regis we yakomeje avuga ko imikoreshereze y’ingengo y’imari iba yaraganiriweho n’ubundi n’abayobozi b’ayo makipe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.