DRC: Abitwaje ibirwanisho bateye gereza babohoza abagororwa barenga 800

7,810
Kwibuka30

Abarwanyi bivugwa ko ari bo mu mutwe wa ADF bateye gereza ya Kakwangura i Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, babohoza abagororwa bagera kuri 874 .

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Kanama 2022 muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru ahazwi nka Kakwangura i Butembo, abarwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe wa ADF bateye gereza nkuru yo muri ako gace maze babohoza abagororwa bagera kuri 874 harimo n’abari abarwanyi b’uwo mutwe bivugwa ko bari baratawe muri yombi na guverinoma y’icyo gihugu.

Kwibuka30

Ikinyamakuru mediacongo.net dukesha iyi nkuru, cyavuze ko kugeza ubu abagororwa basigaye banze gutoroka ari mirongo itanu gusa (50), aya makuru akaba nanone yemejwe n’umuvugizi wa gereza Brunelle N’Kasa.

Kugeza ubu nta mutwe wari wigamba kino gikorwa.

Comments are closed.