Nyanza: Urukiko rwanzuye ko imanza z’abo muri MRCD zizaburanishirizwa hamwe

7,610
Kwibuka30
Nsabimana Callixte 'Sankara' (ibumoso) na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, bombi baje gufatwa mu bihe bitandukanye bajyanwa mu Rwanda

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka , rwanzuye ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN n’urundi ruregwamo Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka MRCD n’urw’abandi barwanyi 17 bahoze muri FLN zihuzwa kuko ibyaha bakekwaho urukiko rwasanze bifitanye isano ya hafi.

Tariki ya 26 ukwezi gushize ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhuza izi manza. Iki gihe ubushinjacyaha bwari bwagaraje ko ugutandukanya izi manza byari gufata igihe kinini kugira ngo zirangire kandi ibyaha aba bose bakekwaho gukora hafi ya byose bifitanye isano ya hafi.

Mu gufata umwanzuro wo guhuza izi manza, urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso bikubiye muri dosiye z’ibyaha aba bose bemereye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu ibazwa ry’ibanze, urukiko rwavuze ko ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba, gushinga umutwe w’ingabo utemewe no kwemera kuwujyamo, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda n’ibindi byose babihuriyeho.

Kwibuka30

Urukiko rwifashishije Ingingo ya 94 y’ itegeko  no 30/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko zisobekeranye, iyo imanza nyinshi zifitanye isano ku buryo ikemurwa rya rumwe rigira ingaruka ku rundi kandi ku buryo ziramutse ziciwe rumwe ukwarwo urundi ukwarwo  imikirize yazo ishobora kuvuguruzanya.

Aha bwagarutse ku ngingo ya 99 y’ itegeko  no 30/ 2018 ryo kuwa 02/06/2018 ryavuzwe, iteganya ko iyo imanza zisobekeranye ziregewe mu rukiko rumwe, Perezida warwo abyibwirije cyangwa abisabwe n’umwe mu baburanyi  ategeka ko izo manza  ziburanishirizwa hamwe  n’ inteko imwe y’ urwo rukiko  rugomba kuziburanisha  rushingiye  ku busobekerane. Icyo cyemezo gishobora kandi gutegekwa  n’ inteko  iburanisha  iyo ubwo busobekerane bugaragariye mu iburanisha.

Urukiko rusanga kuba Paul Rusesabagina wari Perezida w’ impuzamashyaka MRCD, MRCD ikaba yari yarashinze umutwe w’ingabo wa FLN wavugirwaga na Herman Nsengimana na Callixte Nsabimana ndetse n’abandi barwanyi 17  bari muri FLN, bagomba kuburanira hamwe.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruhuriweho n’abaregwa ruzatangira kuburanishwa mu mizi taliki ya 26 Mutarama 2021.

(Src:RBA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.